Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abantu 750,000 bavuye mu bukene   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 June 2016

 
 

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, igaragaza ko abantu 750 000 bavuye mu bukene bigatuma ubukene bugabanuka ku gipimo cya 6.9% hagati ya 2011 na 2014.

Raporo y’ibyavuye mu isesengura ry’impinduka mu bukene, hagati ya 2010/2011 na 2013/2014 yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kibinyujije muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ku wa 29 Kamena 2016 yerekanye ko ubukene bwagabanutse buri mwaka ku gipimo cya 2.3%.

Imibare ariko igaragaza ko hari n’abasubiye mu bukene. Imiryango ingana na 17.4% yari ikennye muri 2011, ntiyari igikennye muri 2014, naho 10.4% by’imiryango itari ikennye muri 2011, yari ikennye muri 2014, bivuze ko basubiye mu bukene.

Murangwa Yusuf, Umuyobozi mukuru wa NISR avuga ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo kuba mu muryango hari uwabura akazi yari asanzwe awutunze, cyangwa se akarwara igihe kirekire ntakore, cyangwa umuntu agapfa ari we wari ufatiye runini umuryango, bigatuma usubira inyuma.

JPEG - 252.2 kb
Umuyobozi mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf

Naho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, avuga ko intego ari ukugira ubukene buri ku gipimo cya 10% muri 2020, ari yo mpamvu hashyizweho ingamba zo kuburwanya, nka Hanga Umurimo, Umurenge SACCO, Ubudehe, Girinka n’izindi.

Iki cyegeranyo kandi cyagaragaje ko Abanyarwanda babaho mu bukene bavuye kuri 46% muri 2010/2011, bakaba 39.1% muri 2013/2014, hashingiwe ku murongo w’ubukene w’amafaranga y’u Rwanda 159,375 ku muntu ukuze ashobora gukoresha ku mwaka. Ibi bivuze ko ubukene bugabanuka ku gipimo cya 2.3% ku mwaka.

Mu Banyarwanda bangana na 39.1% babaho mu bukene, harimo 16.3% babaho mu bukene bukabije, aho bo babarirwa gukoresha amafaranga 105,064 ku muntu ukuze ku mwaka.

Ubukene bukabije, bwagabanutse buva kuri 21.8% bugera kuri 16.3% muri 2014. Bivuze ko, ubu bukene bukabije bwagiye bugabanuka ku gipimo cya 1.8% buri mwaka.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko ubukene bugaragara cyane mu byaro inshuro eshatu kurusha mu mijyi, aho mu byaro buri ku gipimo cya 43.7%, mu mijyi bukaba kuri 15.9% muri 2013/2014.

Ikindi cyagaragaye, ni uko ubukene bugabanuka cyane mu byaro kurusha mu mijyi. Ubukene kandi bwagabanutse cyane mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, nta mpinduka zigaragara zabaye mu bukene mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba bwagabanutse mu kigero.

 

Comments

 
 
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Barasaba ko “amafaranga y’ikaramu” bakatwa na Sacco akurwaho
Barasaba ko “amafaranga y’ikaramu” bakatwa na Sacco akurwaho

Abaturage bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bakora muri VUP mu murenge wa Karambi, mu karere ka Nyamasheke, barasaba ubuyobozi bw’umurenge wabo n’ubw’akarere kubakemurira ikibazo cy’amafaranga (...)

Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe
Abahinzi barasabwa guhinga vuba bitarenze ku ya 15 Werurwe

Abahinzi bo mu Karere ka Nyaruguru barasabwa guhinga vuba bakaba barangiye gutera bitarenze taliki ya 15 Werurwe 2017, kugira ngo bazafunge neza itera ry’igihembwe cy’ihinga 2017B. Ibi abahinzi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.