Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

IMF: U Rwanda mu bihugu bitanu bya Afurika birusha ibindi umuvuduko mu iterambere   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Icyegeranyo ku bukungu cy’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, cyashyize u Rwanda mu bihugu bitanu byihuta mu iterambere kurusha ibindi muri Afurika.

Muri icyo cyegeranyo kireba uko ubukungu bwifashe hirya no hino ku Isi (World Economic Outlook for 2016); Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda ufite ubwiyongere bwa 6.3% .

U Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu muri Afurika, nyuma ya Cote d’Ivoire ifite ubwiyongere bwa 8.5%, Tanzania 6.9%, Senegal, 6.6% na Djibouti, 6.5%.

U Rwanda rukurikiwe na Kenya itera imbere ku kigero cya 6.0%, Mozambique, 6.0%, Centrafrique, 5.7%, Sierra Leone, 5.3% na Uganda 5.3%.

JPEG - 97.5 kb
U Rwanda rukomeje kuzamuka mu iterambere bigatangaza amahanga (© Izuba Rirashe)

Ibihugu bya Afurika bifite ubukungu bushingiye kuri peteroli, Angola na Nigeria byasubiye inyuma mu iterambere ry’ubukungu ku rugero rwa 2.5 na 2.3%.

Iki kibazo kiri mu bizagarukwaho na IMF mu nama mpuzamahanga y’ubukungu (WEF) kuri Afurika izabera mu Rwanda muri Gicurasi.

U Rwanda rwateye imbere ku muvuduko utangaje nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Leta y’u Rwanda ihora imbere mu korohoreza ishoramari, kugira ubukungu butanga icyizere mu gihe kizaza no gukora impinduka mu bucuruzi.

Iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku kwiha icyerekezo (2020 kizakurikirwa na 2050). Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yagiye ishyiraho gahunda zo guhanga imirimo nka Hanga Umurimo na Kora Wigire, korohereza abashoramari, kuremera abatishoboye nka Girinka na VUP, n’izindi zituma buri munyarwanda atera imbere mu mibereho.

Inama ya WEF izabera i Kigali kuva ku ya 11-13 Gicurasi, izagaruka ku kongera inzego zinjiriza inyungu buri muturage aho ava akagera, kwiga ku mpinduramatwara ya kane y’inganda, guhanga inganda nshya no kugabanya ubusumbane ku mugabane wa Afurika.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.