Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ihuriro TRTF rizakemura ibibazo mu bucuruzi hagati ya Tanzania n’u Rwanda   

  Yanditswe na GATETE JEAN BOSCO
 May 2016

 
 

Ihuriro rihuza abacuruzi b’u Rwanda na Tanzania, TRTF, rigiye gufasha gushakira ibisubizo ibibazo byari mu bucuruzi hagati y’ibi bihugu.

Ibi bibaye nyuma y’aho Perezida mushya wa Tanzania John Pombe Magufuli agiriye uruzinduko mu Rwanda.

Gashayija Nathan, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC), avuga ko iryo huriro rigiye gushyiraho urubuga hagati y’abacuruzi b’ibihugu byombi bakicarana, umwe akabaza undi icyo bakorana.

Iri huriro rizanafasha mu gukuraho inzitizi zabonekaga mu gutinza imizigo mu nzira, ibintu bizafasha mu kwihutisha ubucuruzi kuko ibicuruzwa bizajya biva hanze ntibitware igihe cyo kugera kuri nyirabyo.

JPEG - 124.5 kb
Aha ni ku cyambu cya Dar es Salaam. Abacuruzi bifuza kuzaganira uburyo imizigo ihava yajya yihutishwa

Gashayija yizera ko inzitizi zizakurwaho, dore ko ngo umubare munini w’amakamyo ari uwo muri Tanzaniya, bityo nabo gukuraho inzitizi bikaba biri mu nyungu zabo n’u Rwanda. Yizera ko ubucuruzi n’ubufatanye hagati y’ibi bihugu biri mu muryango wa EAC buzateza imbere ubukungu bw’ibi bihugu.

Ibihugu byombi bigiye gushyiraho inyubako zifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyari 1.7 ku mupaka wa Rusumo zizafasha abakorera ubucuruzi hagati y’ibi bihugu kubona aho kurara heza, aho kuba, babona icyo kurya n’ibindi.
Uyu mushinga uzinjiza amafaranga atari make ubwo uzaba watangiye. Gashayija avuga ko mu mwaka wa 2015 amafaranga angana na miliyoni 438 z’amadolari ari yo yavuye mu bucuruzi bwakozwe hagati y’ibihugu byombi.

Seka Fred wungirije umuyobozi mukuru wa FEAFFA, Impuzamashyirahamwe y’Abunganira Abasora bijyanye na za Gasutamo, avuga ko bakangurira Abanyarwanda kubyaza umusaruro amahirwe ari hagati y’ibihugu byombi bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, cyane ko kugeza ubu ari icyambu kidahenda.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga nyarwanda rw’Abikorera, Stephen Ruzibiza, we asanga TRTF nk’ihuriro rizafasha cyane kuko ngo bagiye kuzana ibiro mu Rwanda hagamijwe korohereza abacuruzi gutumiza ibicuruzwa byabo.

Ahamya ko kuba umupaka wa Rusumo waratangiye gukora amasaha 24/24 bizagira uruhare mu kwinjiriza igihugu.

Yijeje Abakora ubucuruzi ko urugaga rwabo rushishikajwe no kubafasha hagamijwe ko inzitizi zibabangamira mu bucuruzi bwabo zikurwaho. Ihuriro ry’abakora ubucuruzi ku mpande z’ibihugu by’u Rwanda na Tanzaniya, rizahurira i Kigali mu nama iteganijwe ku ya 20 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.