Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ibihugu bigize EAC bigeze kure byitegura kubaka uruganda rukora imodoka   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 2 months ago

 
 

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, EAC, watangiye kwiga uko hatangizwa uruganda rukora imodoka rwa mbere mu karere.

Nyuma y’icyifuzo cyatanzwe n’abakuru b’ibihugu, abahanga bavuye mu nganda zikora imodoka n’abo mu rwego rw’imari n’ubucuruzi bavuye mu bihugu muri EAC, bamaze iminsi itatu muri Kenya baganira uko urwo ruganda rwatangizwa.

Muri iyo nama yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Ubufatanye Mpuzamahanga cy’u Buyapani, JICA, barebeye hamwe icyegeranyo cyerekana inyigo ku ruganda rw’imodoka.

JPEG - 115.2 kb
u\Uruganda rukora imodoka ruzagira uruhare mu kongera ubukungu

Ubunyamabanga bukuru bwa EAC buvuga ko inama zinyuranye z’abakuru b’ibihugu bya EAC zakunze gushyira imbere ko habaho uruganda ruteranya imodoka mu karere bitewe n’amahirwe ahari muri uru rwego.

Inama isanzwe ya 16 y’Abakuru b’Ibihugu yabaye ku wa 20 Gashyantare 2015, yasabye inama y’Abaminisitiri kwiga ibikenewe kugira ngo imodoka zitangire guteranyirizwa mu karere, ndetse hatangizwe gahunda zirimo no kuba imisoro ku modoka zigurwa hanze ya EAC izamurwa.

Umuyobozi ushizwe urwego rw’umusaruro n’imibereho mu bunyamabanga bukuru bwa EAC, Jean Baptiste Havugimana, avuga ko ubwikorezi bwo mu muhanda bufatiye runini akarere ka EAC bitewe n’imiterere yako.

Havugimana avuga ko EAC yafashe icyemezo cyo gushora imari mu ruganda rukora imodoka nk’uburyo bwo kugira inganda nyinshi kandi zikora ibintu bitandukanye abaturage bakeneye. Yavuze ko urwo ruganda zatanga imirimo myinshi, kandi rukagabanya igiciro cy’ubwikorezi.

Kuri ubu ubunyamabanga bwa EAC bwashyizeho itsinda ryo kwihutisha imirimo y’inyigo no kugaragaza ibikenewe kugira ngo uru ruganda rube rwatangira.

Uru ruganda ruzubakwa ku nkunga ya tekinike ya Guverinoma y’Ubuyapani binyuze mu kigo cya JICA. Urundi ruganda rusa nk’urwo rwenda gutangizwa n’ikigo cyo mu Budage, Volkswagen muri Kenya.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.