Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ibiciro byazamutseho 4.6% ku masoko yo mu Rwanda   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 5 months ago

 
 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gicurasi ibiciro byazamutseho 4.6%, ni mu gihe mu kwezi gushize kwa Mata iri hindagurika ry’ibiciro (inflation) ryari kuri 4.7%.

Igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro byakusanyijwe mu mijyi.

Ni muri urwo rwego ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 4.6% mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2016 ugereranyije na Gicurasi 2015.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.1%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.9% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 7.4%.

JPEG - 178 kb
Isoko rya Nyarugenge ririr mu yazamuye ibiciro

Hagereranyijwe Gicurasi 2016 na Gicurasi 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%.

Hagereranywa Gicurasi 2016 na Mata 2016, ibiciro byazamutseho 0.5%. Iri zamuka rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0.6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0.6%.

Ibiciro mu byaro byazamutseho 4.3%

Ibiciro mu byaro byiyongereyeho 4.3% ugereranyije na Gicurasi 2015. Ni mu gihe na none ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Mata 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 4.3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 4.3% mu kwezi kwa Gicurasi, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.5%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1.5% n’ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 6.7%.

Iyo ugereranyije Gicurasi 2016 n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro byagabanutseho 0.2% mu byaro. Iri gabanuka ahanini ryatewe n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0.5%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe (mu mijyi no mu byaro)

Ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 4.4% ugereranyije na Gicurasi 2015. Aha, umuntu yakwibutsa ko ibiciro mu Rwanda mu kwezi gushize kwa kane 2016 byiyongereyeho 4.4%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 4,4% mu kwezi kwa Gicurasi 2016 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6.4%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.1% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.4%.

Iyo ugereranyije ukwezi kwa gatanu (Gicurasi 2016) n’ukwezi kwa kane (Mata 2016) ibiciro ntibyahindutse. Ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 0,2%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 0,7%.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Rubavu:Abavunjayi barataka igihombo baterwa n’abamamyi
Rubavu:Abavunjayi barataka igihombo baterwa n’abamamyi

Amashyirahamwe y’abakora akazi ko kuvunja amafaranga y’amanyarwanda n’amanyamahanga mu karere ka Rubavu, barataka ko baterwa igihombo n’abakora uyu murimo mu buryo butemewe n’amategeko, bita (...)

U Rwanda mu nzira zo kuvumburwamo amabuye ya Nickel n’Amabengeza
U Rwanda mu nzira zo kuvumburwamo amabuye ya Nickel n’Amabengeza

Ihuriro nyarwanda ry’Abacukuzi b’Amabuye y’Agaciro ryatangaje ko mu Rwanda hagaragaye ibimenyetso by’amabuye y’agaciro yitwa Nickel n’amabengeza. Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga (...)

Abacukuzi  b’amabuye y’agaciro bafite imbogamizi zo kubona inguzanyo
Abacukuzi b’amabuye y’agaciro bafite imbogamizi zo kubona inguzanyo

Abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda bavuga ko bafite imbogamizi zo kubona inguzanyo z’amabanki muri uwo murimo ngo babashe kuwukora neza. Ibi babitangarije mu muhango wo kwizihiza umunsi (...)

Hafashwe toni 7 za caguwa zinjizwaga mu Rwanda ari magendu
Hafashwe toni 7 za caguwa zinjizwaga mu Rwanda ari magendu

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro (RPU), rifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahooro (RRA), bataye muri yombi abantu 3 bakekwaho kwinjiza ibiro (...)

Abavuzi gakondo bagiye gushinga uruganda rw’imiti na banki
Abavuzi gakondo bagiye gushinga uruganda rw’imiti na banki

Abavuzi bo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, bibumbiye mu Muryango Mugari w’Abavuzi Gakondo, UMUAGA, batangiye kwiga ku mishinga ikomeye y’igihe kirekire irimo ibitaro (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.