Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Ibiciro bikomeje kuzamuka mu Rwanda, muri Kanama byiyongereyeho 6.4%   

  Yanditswe na MUGABO LAMBERT
 5 months ago

 
 

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko mu kwezi gushize kwa Kanama 2016 ibiciro mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 6.4% ugereranyije no muri Kanama 2015.

Mu kwezi gushize kwa Kanama, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko ibiciro mu mijyi yo mu Rwanda byazamutse ku gipimo cya 6.4%, kandi igipimo ngenderwaho cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe ibiciro byakusanyijwe mu mijyi gusa.

Ni mu gihe muri Nyakanga 2016 ibiciro byari byazamutse ku gipimo cya 6.9%, Kamena byari byazamutseho 5.5%, Gicurasi ho ibiciro byari byazamutseho 4.6%, Mata 4.7%, Werurwe 4.6%, Gashyantare byari byazamutse ku gipimo cya 4.3% naho Mutarama uyu mwaka wa 2016 ibiciro mu Rwanda byari byazamutse ku gipimo cya 4.5%.

JPEG - 299.7 kb
Ibiciro by’imbuto biri mu bizamuka cyane mu gihugu

Muri aya mezi atatu ashize ya 2016 ni ho ibiciro mu Rwanda byazamutse cyane kurusha ahandi.

Muri rusange, bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka mu kwezi kwa Kanama 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 12.0%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 3.0% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 8.6%.

Iyo ugereranyije Kanama 2016 na Kanama 2015, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 4.5%. Wagereranya Kanama 2016 na Nyakanga 2016, ibiciro byazamutseho 0.5%. Iri zamuka ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 0.9% ndetse n’ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.5%.

Ibiciro ku masoko yo mu byaro mu kwezi gushize byiyongereyeho 8.1% bigereranyijwe na Kanama 2015. Ni mu gihe ihinduka ry’ibiciro mu byaro muri Nyakanga 2016 ryari ku kigereranyo kingana na 8.3%.

Bimwe mu byatumye ibiciro bizamukaho 8.1% mu byaro muri Kanama, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13.6% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.1%.

Iyo ugereranyije Kanama 2016 na Nyakanga 2016, ibiciro mu byaro byazamutseho 1.9%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 3.0% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 1.2%.

Ibiciro bikomatanyirijwe hamwe mu mijyi no mu byaro, mu kwezi gushize kwa Kanama 2016 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 7.5% ugereranyije na Kanama 2015. Ni mu gihe mu kwezi kwa karindwi 2016 byari byiyongereyeho 7.8%.

Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongeraho 7.5% mu kwezi kwa Kanama 2016, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 13.3%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 2.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 5.5%.

Iyo ugereranyije Kanama 2016 na Nyakanga 2016 ibiciro byazamutseho 1.4%. Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko iri zamuka ahanini ryatewe n’izamuka ry’ ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 2.5% n’ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byazamutseho 0.9%.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.