Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Huye:Uruganda rubyaza umusaruro avoka ruzuzura mbere ya 2019   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 5 months ago

 
 

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye butangaza ko bitarenze mu mwaka wa 2019 uruganda rutunganya ibikomoka kuri avoka ruzaba rukora, bityo abaturage bakaba basabwa gukomeza gutegura ahazava umusaruro uhagije.

Ibi byatangajwe mu gihe bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Huye bibazaga irengero ry’igitekerezo cyo kubaka uruganda rutunganya avoka bari barijejwe mu minsi ishize, byanatumye bamwe batangira kuzihinga ku bwinshi, ubu bakaba bari batangiye kugira impungenge ko zabahombera.

Nkuko Goreth Kayirere abivuga, ngo we kimwe n’abandi baturage bo mu karere ka Huye bakimara kumenya ko hazashyirwa uruganda bahise bitabira guhinga avoka ku bwinshi kuko bizeye aho isoko rizava.

Yagize ati “Nyuma yo kumva ko avoka igiye kuba imari mu karere ka Huye ku bwanjye nahize niyemeza guhinga ibiti ijana bya avoka ndetse n’abaturanyi banjye ndabibakangurira ku buryo ubu twiteguye kubona umusaruro."

JPEG - 70.2 kb
Kuva muri 2019 mu karere ka Huye no mu nkengero zako avoka izaba ari imari ishyushye (Foto Umutoni B)

Gusa ariko aba baturage bavugaga ko bahangayikishijwe no kuba ntacyo babona gikorwa ngo uru ruganda rutangire kubakwa, bikaba byari bibateye impungenge z’uko umusaruro wabo wazabura isoko uramutse ubonetse uruganda rutaruzura.

Kuri iki kibazo Kayiranga Muzuka Eugène, umuyobozi w’Akarere ka Huye, arahumuriza abaturage anakomeza kubakangurira gukomeza guhinga za avoka ku bwinshi kuko ngo muri uyu mwaka wa 2016/2017 hazatangwa inyigo yo kurwubaka, ubundi nyuma rutangire kubakwa kuburyo ngo bitarenze umwaka wa 2019 nta kabuza ruzaba rwatangiye gukora.

Yagize ati “Uyu mwaka (2016/2017) turatanga isoko ry’inyigo yo kubaka uru ruganda.Umwaka utaha 2017/2018 ruzatangira kubakwa, ku buryo muri 2019 uruganda ruzaba ruri gukora, nta musaruro rero w’umuturage uzapfa ubusa ahubwo nibakomeze imihigo yo kuzitera ku buryo zizahaza uruganda.”

Bumwe mu bwoko bwa avoka buri guhingwa n’abaturage ni ubwa Hass na Fuerte.Ubu bwoko mu myaka itatu gusa buba butangiye kwera.

Bahisemo ubwo bwoko bw’avoka kuko bugira amavuta menshi, bugatanga n’umusaruro mwinshi, ku buryo bizera ko ari yo nzira yo kubona umusaruro uhagije wabasha guhaza uruganda.

Magingo aya mu karere ka Huye avoka zimaze guhingwa kuri hegitari 166.Uru ruganda magingo hataramenyekana amafaranga ruzuzura rutwaye, ruzajya rutunganya avoka ruzikoremo amasabune, amavuta yo kwisiga, ayo kurya, Divayi n’ibindi.

Avoka ni kimwe mu bihingwa bimaze igihe mu Rwanda, nyamara mu magingo aya uretse kuzirya, mu turere dutandukanye mu gihugu hari hataraboneka abashoramari bazibyaza umusaruro ufataka, ku buryo abazihinga zibabyarira inyungu y’amafaranga.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.