Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

EU yageneye u Rwanda miriyari 176 zo guteza imbere ubuhinzi   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 June 2016

 
 

Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi (EU) wageneye u Rwanda miliyoni zisaga 200 z’amayero, zihwanye na miliyari 176 z’amafaranga y’u Rwanda zo gushyigikira urwego rw’ubuhinzi.

Michael Ryan, uhagarariye EU mu Rwanda yavuze ko amasezerano ajyanye n’iyo mpano azashyirwaho umukono vuba aha.

Ambasaderi Ryan yabivugiye i Kigali, mu kiganiro yatangiye mu nteko rusange ya 7 ihuje abashakashatsi basaga 400 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika (7th Agriculture Science Week, FARA) irimo kubera i Kigali, aho yasobanuye ko umuryango ahagarariye uzakomeza kuza ku isonga mu bafatanyabikorwa bakomeye muri Afurika mu rwego rw’ubuhinzi.

JPEG - 101.7 kb
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Michael Ryan

Mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ubuhinzi muri Afurika, Ryan yasobanuye ko mu 2020, uwo muryango uzaba umaze gushora miliyari zisaga 9 z’amayero mu guteza imbere ubuhinzi ku mugabane w’Afurika.

Ati “Nk’ubu mu Rwanda turateganya gusinyana amasezerano ya miliyoni 200 z’ amayero mu rwego rwo guteza imbere no gushyigikira imishinga irebana n’ubushakashatsi mu buhinzi, hari no gufasha abahinzi guhanga udushya mu ikoranabuhanga rishingiye ku buhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira ibihingwa ku misozi n’ibindi’’.

Michael Ryan avuga ko uyu muryango wihaye gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana, bityo ugateza imbere imirire myiza.

Ati ”Umuryango EU witeguye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi no kugwingira mu bana, aho tuzaba twatanze miliyari 7 z’amayero mu 2025’’.

Naho Perezida wa Banki nyafurika, Akinwumi Adesina asanga igihe kigeze kugira ngo abaminisitiri b’imari bo mu bihugu by’Afurika bakora ibishoboka mu kugena umubare munini w’ingengo y’imari yagenewe ubuhinzi.

Ati “Hagomba kugira igikorwa mu gushakira ikibazo cy’ubukene bukabije mu batuye icyaro ahanini batunzwe n’ubuhinzi, kuko ni yo mpamvu usanga bakoreshwa mu zindi nyungu za politiki bitewe n’ibibazo by’ubukene bwabaye akarande. Nk’ubu miliyari zisaga 35 abanyafurika bazikoresha mu guhaha ibiribwa hanze buri mwaka, kandi mu 2025 zizaba ziyongereye zigere ku 110’’.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.