2017-10-23 08:23:50 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Burera: Abaturage barashinja SACCO kubishyuza inguzanyo batahawe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-08-16 06:50:53

 
Share on:
 
Yasuwe:5
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyamuryango ba koperative Umurenge SACCO wa Gitovu mu karere ka Burera, baratakambira inzego bireba ngo zibarenganure ku mafaranga y’inguzanyo barimo kwishyuzwa batigeze bahabwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitovu buvuga ko iki kibazo bukizi, ariko ngo nta bushobozi bufite bwo kugikemura.

Miliyoni 66 n’amafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda ni yo arimo kwishyuzwa abaturage basaga 46 b’abanyamuryango ba SACCO y’Umurenge wa Gitovu mu karere Burera.

Umwe mu banyamuryango b’iyi koperative Ndizihiwe Yvan, yabwiye Imvaho Nshya ko yatunguwe bikomeye no kwishyuzwa amafaranga atigeze ahabwa.

Yagize ati “Nageze kuri Sacco barambwira ngo ndimo miliyoni 2, ntazi n’uwo twashakanye atabizi, gusa icyo nzi ni uko abari abakozi ba Sacco baje kunsinyisha kuri 18/03/2016; ngo mfate inguzanyo ariko sinyabone, ikigaragaza ko ntabonye iyo nguzanyo ni uko atanditse mu gatabo kanjye.”

JPEG - 18.8 kb
Abanyamuryango bavuga ko amafaranga bishyuzwa ntayo bahawe (Foto archive)

Abashyirwa mu majwi n’aba baturage babasinyishije ni abitwa Dusabimana Gilbert bivugwa ko atakiri mu gihugu, Ndaribitse Faustin ugikomeje gukorera iyi SACCO na Dukunduwiduhaye Themistocles wirukanwe mu kazi.

Bajeneza Devota, umucungamutungo w’Umurenge SACCO wa Gitovu, avuga ko aba baturage bashaka kwigarama inguzanyo bahawe, ibi akabibonamo amayeri yo gushaka kwambura Sacco.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose hari icyo aba baturage bumvikanyeho n’abari abakozi ba Sacco, bamaze kumva ko babirukanye bakaba bahitamo gushaka kubihunga kugira ngo batishyura, aha rero ni ikibazo nta kindi twabamarira uretse kubihanganira bakishyura buhoro buhoro iyi nguzanyo.Naho ibyo kuvuga ko basinye ntibayahabwe byo ni ukubyibagirwa”.

Mugiraneza Protais, umukozi w’umurenge wa Gitovu ushinzwe irangamimerere, yagize ati:“Iki kibazo cy’abanyamuryango ba Sacco Gitovu mbona kizakemurwa n’ubutabera, kuko iyo umuntu ahawe inguzanyo yandikwa ku ifishi no mu gatabo ke ndetse bakanasinyaho, ubu rero kwemeza ngo barashutswe ni ikibazo kitoroshye, gusa tugiye kwifashisha inzego z’umutekano dushakishe umuti”.

Iki kibazo ngo cyatangiye kugaragara muri Werurwe 2016, ariko kugeza ubu ngo ntikirabonerwa umuti.Ni ikibazo gikomeye cyane kuri iyi Sacco n’ubundi isanzwe ivugwamo n’imicungire mibi y’umutungo, aho byagaragaye ko miliyoni zisaga 50 z’amafaranga y’u Rwanda amwe yagujijwe ntagaruzwe, andi akaba adafite ibihamya by’aho yarengeye kandi bigaragara ko yasohotse.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE