Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Banki ya Kigali yungutse miliyari 10.9 mu mezi 6   

  Yanditswe na GISUBIZO M. GENTIL
 August 2016

 
 

Banki ya Kigali (BK) yatangaje inyungu yagize mu gihe kingana n’amezi atandatu ingana na miliyari 10.9 z’amafaranga y’u Rwanda, kugeza tariki 30 kamena 2016, urwunguko rukaba rwariyongereyeho 0.9 ugereranyije n’amezi atandatu y’umwaka ushize.

Dr. Diana Karusisi Umuyobozi wa BK yavuze ko bishimira inyungu bagize, ahamiriza abakiriya ba BK ko bazakomeza gukorana umurava bakanatanga serivisi nziza ku babagana ndetse no gukomeza gufatanya mu iterambere ry’igihugu cyane batanga umusoro ku nyungu.

Dr. Diane Karusisi Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali (IFOTO Gentil)

Yagaragaje ko umusoro ku nyungu basanzwe batanga wavuye kuri 20 ugera kuri 30% akaba ahamya ko uyu ari umusanzu Banki ya Kigali ikomeza gutanga mu kubaka u Rwanda.

Yasobanuye ko imitungo yose ya BK yiyongereyeho 6.6 mu gihembwe cya kabiri ikiyongeraho 14.8 kuva mu mwaka ushize, ubu akaba ari miliyari 619.1.

Inguzanyo zo ziyongeyeho 0.8 mu gihembwe na 24.2 kuva mu mwaka ushize, aho zimaze kuba miliyari 349 mu gihe cy’amezi 12 ashize.

Karusisi yasobanuye ko byose byatewe n’icyizere cy’abakiriya n’imikorere myiza. Yongeyeho ko iyi banki igiye kumurika ibicuruzwa bishya bigamije kuzuza ibyo abakiriya bayo bakeneye.

JPEG - 120.6 kb
Abayobozi ba BK mu kiganiro n’abanyamakuru(IFOTO Gentil)

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa, Lawson Naibo yavuze ko muri iki gihembwe batanze serivisi zingana na 460 000 bzifite agaciro ka miliyari 29.5.

Avuga ko iyi banki yakiriye abakiriya 270 000 bato n’ibigo 27 500. BK kandi yongeyeho umubare w’abayihagarariye (agents) bagera ku 1178.

Banki ya Kigali ifite amashami 78 ubu ifite abantu bakoresha serivisi zayo bahererekanya amafanga bangana na 303,245, bitandukanye n’umwaka ushize aho banganaga na 243,719.

Yanashyizeho uburyo bwitwa BK Money aho umuntu wese ufite konti ya BK ashobora kwohereza cyangwa akakira amafaranga akoresheje telefoni mu rwego rwo kurushaho kworohereza abayigana.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.