Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Banki ya Kigali ntiteganya kwagukira hanze y’u Rwanda vuba   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 May 2016

 
 

Umuyobozi wa Banki ya Kigali Dr. Diane Karusisi, yatangaje ko iyi banki igifite byinshi ishaka gukorera Abanyarwanda ku buryo ibyo kuba yakwagura imbibi ikagera no mu bihugu bituranye n’u Rwanda izabitegura imaze guhaza ibyifuzo by’Abanyarwanda.

Ibi uyu muyobozi w’iyi Banki yabitangaje ubwo hamurikwaga ibyo yagezeho mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, aho iyi banki yemeje ko yabashije gukorera amafaranga arenga miliyari 5.3, bigatuma umusaruro wiyongeraho 18% ugereranyije n’umwaka washize wa 2015.

JPEG - 127 kb
Dr. Diane Karusisi (ibumoso) uyubora Banki ya Kigali na Lawson Naibo ushinze ibikorwa bya banki (Foto Niyonsenga S.)

Dr. Diane Karusisi uyobora iyi banki yagize ati “Tuubona ko hakiri akazi kenshi gakeneye gukorwa mu Rwanda, turateganya gutangiza kampanyi y’ubwishingizi mu rwego rwo gufasha ku buryo buruseho abakiliya bacu, Abanyarwanda baracyakeneye kugezwaho byinshi birebana no gukorana na banki ku buryo tuzajya ahandi ari uko tubonye ko Abanyarwanda bahawe serivise zihagije”

Dr. Karusisi akomeza agira ati “gahunda ya BK kuri ubu, turakomeza gufungura amashami menshi, turakomeza kugwiza abakiliya benshi, mu mibare twifuza kugera kurugero rwa miliyari 60 z’amafaranga y’u Rwanda tukanabona inyungu iruta iyo twabonye mu mwaka ushize byibuza nka miliyari 20 z’inyungu.”

Banki ya Kigali kuri ubu ihamya ko ari yo ya mbere mu mabanki abarizwa mu Rwanda, ni banki yashinzwe mu 1966. Kugeza ubu iyi banki ikorera mu Rwanda ifite amashami 75 mu gihugu, ifite ibyuma bya ATM birenga 84. Banki ya Kigali ikorana n’abantu kugiti cyabo barenga 340,155 ndetse n’ibigo bigera ku 31,000.

 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.