Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Amapfa yibasiye Uburasirazuba asigiye isomo RAB   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 July 2016

 
 

Ubuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB mu Ntara y’Uburasirazuba, buratangaza ko ibibazo by’amapfa byugarije abatari bake muri iyi Ntara, byigishije iki kigo gufata ingamba zo gukumira ko yakongera kwaduka mu bihembwe by’ihinga bitaha.

Intara y’Uburasirazuba igizwe n’uturere 7, tune muri two Kayonza, Nyagatare, n’igice gito cy’utwa Kirehe na Gatsibo twibasiwe n’izuba ryangije imyaka y’abaturage mu bihembwe bibiri by’ihinga A, na B bikurikirana, byateye abaturage amapfa.

Kuri ubu abaturage bo muri utu turere batuye mu duce twavuyemo izuba ryinshi, ubu bari kugobokwa na leta bahabwa ibyo kurya, nyuma yo kubikorera mu bikorwa bigamije iterambere ryabo muri gahunda ya VUP.

Sendege Norbert, Umuyobozi w’ ikigo cy’igihugu gishinze ubuhinzi n’ubworozi RAB, mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko ibibazo by’amapfa byibasiye iyi ntara byabigishije gufata ingamba zikomeye mu rwego rwo kurwanya ko aya mapfa yakomeza kwibasara abatuye iyi ntara mu bihe bizaza.

Yagize ati:“Ibi bihe twagize muri ibi bihembwe 2 bishize, byo kugira imvura ntitinde, hari ibintu byatwigishije kandi tugomba gufatanya n’abahinzi kugira ngo dushobore kuzagira umusaruro mwiza.

Icya mbere ni uguhingira igihe, kuko byaragaragaye ko abantu bagiye bahingira igihe, kare, imvura yabonetse, bakagendana n’imvura, bagiye beza kuruta wa wundi wahinze nyuma.”

JPEG - 175.5 kb
Izuba ryinshi ryumishije imyaka ikiri mu murima abaturage bibasirwa n’amapfa (Foto Manishimwe N)

Icya kabiri gifatwa nk’ingamba mu guhangana n’amapfa ngo ni uko abaturiye ibishanga n’ahantu hose haboneka amazi, basabwa kubibyaza umusaruro mu buryo bwo kuhira nk’uko abigarukaho.

Agira ati:“Ikindi ni ikirebana no kuhira, icyo twabivanyemo nuko abantu bose bari ahantu hegereye amazi, ubu bashoboye kubona za mashini (pompe) zo kuhira ndetse abandi bagakoresha n’uburyo bwose buriho, hari n’andi (mapompe) bakoresha banyonga.”

Sendege uyobora RAB mu Ntara y’Uburasirazuba kandi avuga ko bagiye guhindura ku buryo bugaragara uburyo iki kigo cyegeraga abahinzi binyuze mu kubahugura no kubegereza ibikoresho nkenerwa mu buhinzi, yaba imashini, imbuto n’inyongeramusaruro.

Ati:“Ubu ngubu muri RAB turi gukorana na ba rwiyemezamirimo begereza abahinzi izo mashini zikoreshwa (mu kuhira) kandi n’abakozi bacu umunsi ku wundi turateganya kwegera abaturage mu buryo burenze ubwo twajyaga dukoresha, cyane ko ubu bafite n’ibikoresho, tureba uko babikoresha kandi tugakomeza kubaba hafi kugira ngo amazi ataba makeya.”

Ubuyobozi bwa RAB mu Ntara y’Uburasirazuba buteganya ko mu gihembwe cy’ihinga A kizatangira mu kwezi kwa Nzeri 2016 hazashyirwa imbaraga mu bihingwa byatoranyijwe bisanzwe bihingwa muri iyi ntara, birimo ibigori bizahingwa ku buso bungana na hegitari ibihumbi 112, umuceri ku bihumbi 8, soya ku butaka bungana na hegitari ibihumbi 10, ibishyimbo kuri hegitari ibihumbi 110, imyumbati ku buso bugera kuri hegitari ibihumbi 16 n’urutoki rusanzwe ruhinze kuri hegitari zisaga ibihumbi 20 rukitabwaho.

 

Comments

 
 
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.