2017-11-17 14:59:33 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abatuye i Zaza bishimiye amashanyarazi Perezida Kagame yabemereye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-05-02 05:58:43

 
Share on:
 
Yasuwe:59
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abaturage bo mu murenge wa Zaza mu karere ka Ngoma, bavuga ko bashimishijwe bikomeye n’impanuro zo kurwanya ubukene bahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bakavuga ko kuba yabemereye kubaha amashanyarazi akabakiza gucana agatadowa, nabo bizeye kuyabyaza umusaruro bagatera imbere.

Mu ijambo yagejeje ku batuye akarere ka Ngoma, bari bakoraniye mu murenge wa Zaza kuwa 28 Mata 2016, Perezida Kagame yagaragaje ko agatadowa kagomba gucika kakajyana n’ubukene, abanyeshuri bakabona uburyo basubira mu masomo yabo nijoro.

Yagize ati “Umwana bigera nijoro ntashobore kwiga, n’ibyo baba bamuhaye kuva ku ishuri ibyo agomba gukora ‘devoir’… nanjye ndiga ariko ni ukubera ko mfite amatara, nijoro ndasoma.
Ni byo dushaka rero ko n’abana b’Abanyarwanda bigera nijoro ntagire urumuri cyangwa se rukaba ari urw’akatadowa, kariya ntabwo ushobora kugasomeraho. Turashaka guca akatadowa kakajyana n’ubukene, abana bagashobora kwiga, gusoma na nijoro, ndetse n’ababyeyi babo iyo hari urumuri bagira ibindi bakora nabyo byongera umusaruro.”

JPEG - 157.2 kb
Perezida Kagame asuhuza abaturage b’akarere ka Ngoma

Nyuma yo kumva iri ijambo bagejejweho na Perezida wa Repubulika mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Ngoma, abatuye mu murenge wa Zaza batangarije Imvaho Nshya ko kuba Perezida yaravuze ko akatadowa kagomba gucika bakegerezwa amashanyarazi, ari ibintu bibashimishije cyane, bitewe nuko ngo abana babo baburaga uko biga, bikanabaviramo gutsindwa mu mashuri.

Mutuyimana Tharisille utuye i Zaza, yagize ati:“Ikintu numvise cyiza ni uko yaciye agatadowa kugira ngo abana bajye biga bareba.Hano mu murenge wa Zaza ni ahantu hari harasigaye inyuma cyane, ariko kuba noneho avuze ko adashaka itadowa kuko riri mu mbogamizi zatumaga abana batiga neza none bakaba bagiye kujya babasha gusubira mu masomo, byadushimishije cyane.”

Abimana Verediyana na we yagize ati:“Kuba yaraje hano iwacu i Zaza mu cyaro ni ibintu byadushimishije cyane, yatubwiye ko tugomba gukora cyane tukavugurura imikorere y’ubuhinzi n’ubworozi dukora, tukihaza, tukanasagurira amasoko, ariko noneho by’akarusho icyanshimishije ni uko yavuze rwose ko agatodowa kagomba kuvaho, tukagira amashanyarazi abana bacu bakiga neza, natwe abashoboye gukora bagakora n’indi mishinga y’iterambere.”

Akarere ka Ngoma kagizwe n’imirenge 14, muri iyo mirenge yose hageramo amashanyarazi, ariko mu baturage bagera mu bihumbi 380 bigatuye, abafite amashanyarazi ni 22%, bigatuma abenshi badasiba kugaragaza ko babangamirwa no kuba mu mwijima w’icuraburindi, mu gihe insinga zitwara amashanyarazi zinyura hejuru n’ingo zabo bo batayafite.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE