Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abasora 4000 bagiye guhabwa utumashini tw’inyemezabuguzi (EBM) ku nguzanyo   

  Yanditswe na TWAGIRA WILSON
 April 2016

 
 

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imisoro n’Amahoro, RRA, na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bigiye korohereza abacuruzi batarabona akuma gatanga inyemezabuguzi, EBM, bakabone ku nguzanyo y’igihe kirekire mu rwego rwo kubafasha gukora akazi kabo neza.

Iyi nguzanyo yatangajwe na Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tushabe, hamwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Kanimba François, ubwo bari mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu muri iki cyumweru.

Abo bayobozi bari mu nama yihariye yahuje abayobozi bakuru, abavuga rikijyana, abafatanyabikorwa mu iterambere bo mu rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, abacuruzi bato n’abaciriritse bo muri iyo ntara na ba rwiyemezamirimo, baganira ku cyakorwa mu guteza imbere iyo ntara n’akarere ka Rubavu by’umwihariko

JPEG - 103.5 kb
Komiseri Mukuru wa RRA, Tushabe Richard

Minisitiri Kanimba yavuze ko ari umushinga watekerejwe mu gufasha abacuruzi bageze mu cyiciro cyo gutunga izo mashini za EBM, kandi ko abazazihabwa bazafashwa kwishyura hagati y’igihe cy’imyaka ibiri n’itatu, ku buryo icyo ari ikibazo kizaba cyabonewe umuti mu kwezi kwa Kamena.

Komiseri mukuru wa RRA ati “Sosiyete y’Abanyamerika ABATACO ni yo yahawe isoko ryo gutanga izo mashini kandi muri Kamena bizaba byashobotse’’.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Umuhuzabikorwa ushinzwe gahunda y’umushinga wa EBM mu kigo cya RRA, Mbera Emmy, yavuze ko abasoreshwa banditswe batunze utwuma twa EBM basaga 86%, mu gihe abatazifite babarirwa hagati y’ibihumbi bitatu na bine,

Yanavuze kuri iyo nguzanyo; ati “Kugeza ubu gahunda yo gutanga isoko kuri rwiyemezamirimo uzaha abacuruzi imashini za EBM, yaratangiye ku buryo ari umushinga uzaba washyizwe mu bikorwa ku ngengo y’imari y’uyu mwaka.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.