Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abashakashatsi mu buhinzi bahawe umukoro wo kuzamura umusaruro   

  Yanditswe na TWIZEYIMANA FABRICE
 April 2016

 
 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Tony Nsanganira, yasabye ko ubushakashatsi mu buhinzi bwakongerwamo imbaraga, kuko ari yo nzira yo kongera ubusaruro wafasha mu kwihaza mu biribwa no guhaza amasoko.

Ubu butumwa yabutangiye mu nama yahuje ibigo mpuzamahanga bikora ubushakashatsi mu buhinzi (CGIAR) ku ruhande rw’u Rwanda, tariki ya 5 Mata 2016, hagamijwe guhuza imikorere mu gushaka igisubizo cy’ibibazo bikigaragara mu buhinzi, harimo indwara zibasira ibihingwa n’umusaruro udahagije.

Nsanganira yagaragaje ko n’ubwo ubushakashatsi mu buhinzi bwo mu Rwanda bumaze kugera ku rwego rufatika, hagikenewe kongeramo imbaraga kugira ngo u Rwanda rugero ku musaruro mwinshi kurushaho.

Yagize ati: “Urebye umusaruro kuri hegitari, bigaragara ko ubushakashatsi bugikeneye kuduha amoko y’ibihingwa ashobora kuba yadufasha kuzamura uwo musaruro, uyu munsi amoko menshi y’ibihingwa turacyayavana hanze, ahenze,[…]turifuza ko ubushakashatsi bwacu mu gihugu bugira imbaraga zihagije.”

JPEG - 168.2 kb
Kantengwa Speciose, umushakashatsi muri IITA

Uyu muyobozi asanga intambwe ya mbere ari ukuziba icyuho cy’imbuto zigitumizwa mu mahanga ari nyinshi, kugira ngo n’ikiguzi zatwaraga kigabanuke.

Kantengwa Speciose, umwe mu bitabiriye iyi nama aturutse mu kigo cy’ubushakashatsi IITA (International Institute of Tropical Agriculture), avuga ko n’ubwo hari ibigo by’ubushakashatsi bisanzwe bikorera mu Rwanda, hari hakiri ikibazo cy’uko buri kigo cyakoraga ukwacyo, ugasanga nta bufatanye ibi bigo byagiranaga mu gukora ubushakashatsi ku bibazo byugarije ubuhinzi.

Yagize ati: “Tugiye guhuriza hamwe ingufu, tukajya twigira hamwe ibibazo biri mu gihugu, n’ibisubizo bizabonerwe hamwe.”

Magingo aya mu Rwanda hari ibigo mpuzamahanga by’ubushakashatsi ku buhinzi bine, ari byo CIAT, IITA, World Agroforestry Centre na CIP, bikaba bikora ubushakashatsi ku myumbati, ibishyimbo, ibigori, urutoki, ishyamba, ibijumba n’ibindi.

 

Comments

 
 
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa
Musanze:Ibigori bari bitezeho umusaruro ushimishije byibasiwe na Nkongwa

Abaturage bakora umwuga w’ubuhinzi bo mu mirenge imwe n’imwe yo mu karere ka Musanze, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batazabona umusaruro uhagije w’ibigori muri iki gihembwe cy’ihinga A 2017, (...)

Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.