Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abanyarwandakazi bakora ubuhinzi buciriritse bagenewe miliyari 9.6   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 5 months ago

 
 

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) iratangaza ko ku bufatanye n’ibihugu bihuriye mu mugambi Mushya w’Ubufatanye mu Iterambere ry’Afurika (NEPAD) yageneye abagore bakora umwuga w’ubuhinzi buciriritse ubufasha bwa miliyoni 12 z’amadolari ya Amerika ( miliyari 9 na miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda) mu kubafasha guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

MIGEPROF ihamya ko gufasha Abanyarwandakazi bakora ubuhinzi bishingiye ku kuba umubare w’abagore ungana na 52% by’Abanyarwanda kikaba ari n’igihamya ko n’umubare munini w’abahinzi mu Rwanda ari abagore.

Gufasha aba bagore mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kubongerera ubushobozi bijyanye n’uko iyi mihindagurikire yavuzweho guteza ikirumbo gikomeye ku bakora ubuhinzi mwaka ushize w’ihinga.

Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF Umutoni Gatsinzi Nadine, yashimangiye ko ku bufatanye bwa Leta n’abaterankunga hazafashwa abagore bahuraga n’imihindagurikire y’ikirere mu buhinzi bwabo.

JPEG - 413.1 kb
Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Umutoni Gatsinzi Nadine (i buryo) na Ida Karima uhagarariye NEPAD babwiye abagore bakora ubuhinzi ko bagenewe inkunga (Foto_ Niyonsenga S)

Yagize ati “Ni ukugira ngo bafashe abadamu ndetse n’andi matsinda nakwita ko atishoboye mu buhinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Uyu munsi NEPAD baje hano kugira ngo badusobanurire icyo badusaba kugira ngo iyo gahunda ishyirwe mu bikorwa. Tuzaba dufatanyije n’izindi nzego za leta kugira ngo twese dufatanye gufasha abadamu bari mu buhinzi babashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Edina Karima ushinzwe gahunda ya NEPAD yagenewe gufasha abagore bakora ubuhinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere avuga ko yatangiye mu mwaka wa 2012 ikaba ikorerwa mu bihugu bitanu ari byo Ethiopia, Malawi, Nigeria, Cameroun n’u Rwanda.

Ati “Iyo dutoranya ibihungu turebera kuri gahunda yabyo mu buhinzi, mbere yo gutangiza iyi porogaramu mu Rwanda twabanje kwiga ku mikorere y’igihugu, twabonye ko abagore benshi mu Rwanda bakora ubuhinzi ariko bagahura n’inzitizi nyinshi zikubiyemo kutabona uwaberekera mu mu buhinzi bwabo, bamwe ntibanafite ubumenyi ku ikoranabuhanga kandi bakabaye baryifashisha mu buhinzi.”

Biteganyijwe ko inkunga izaterwa abagore izakwizwa mu turere twose tw’u Rwanda aho muri buri karere hazajya hafasha abagore bagera 400 bibumbiye mu makoperative bivuze ko abagera ku bihumbi 12 bagiye guhabwa inkunga.

JPEG - 490.4 kb
Abicaye hagati ni Umutoni Gatsinzi Nadine na Ida Karima bo mu ifoto n’abagore bakora ubuhinzi(Foto_ Niyonsenga S)
 

Comments

 
 
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo  imyaka 13
Ngoma:Yatejwe imbere n’umwuga w’ubucuzi amazemo imyaka 13

Habimana Déogratias utuye mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo mu karere ka Ngoma, avuga ko umwuga w’ubucuzi amaze imyaka igera kuri 13 akora umutungiye umuryango, kandi akaba amaze kuwukuramo (...)

Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga
Rubavu: Barishimira ko karoti zari zabahombanye zabonye isoko mu mahanga

Abahinzi ba karoti bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu barishimira ko umusaruro wabo ubu noneho wabonye isoko, nyuma y’uko karoti zabo zari zarabahombanye, aho umufuka waguraga ibihumbi (...)

Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse
Ngoma: Umusaruro w’ibishyimbo n’ibigori waragabanutse

Ubuyobozi bwa Koperative Rebakure Munyamurama_KOREMU, ikorera ubuhinzi bw’ibigori n’ibishyimbo kuri hegitari 400 mu murenge wa Murama buratangaza ko igihembwe cy’ihinga cya 2017A kitababereye kiza, (...)

 RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye
RAB irasaba abahinzi gucika ku birayi bya ’Peko’ bagahinga ibiryoshye

Abacuruzi bacuruza ibirayi mu masoko atandukanye yo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’ikibazo cy’ibirayi byitwa Peko bikomeje kubatera igihombo, kuko abakiriya babigura nyuma (...)

Kicukiro: Hatangiye kubakwa  umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5
Kicukiro: Hatangiye kubakwa umudugudu ufite agaciro kagera kuri Miliyari 5

Akarere ka Kicukiro katangije ku mugaragaro igikorwa cyo kubaka umudugudu w’icyitegererezo (IDP Model Village) uzatuzwamo abakuwe mu manegeka ufite agaciro kagera kuri miliyari eshanu z’amafaranga (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.