Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abanyamerika batangariye amabuye y’agaciro yihariye acukurwa mu Rwanda   

  Yanditswe na MUHIZI ELISEE
 June 2016

 
 

Sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika icuruza amabuye y’agaciro, AVX Corp. yaje kwihera ijisho amabuye ya Kolta y’umweru acukurwa mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga.

Mu rugendo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umutungo Kamere Imena Evode yakoreye ahacukurwa iyo Kolta y’umweru, ari kumwe na bamwe mu bayobozi ba AVX, yerekanye ko amabuye y’agaciro yo mu Rwanda adafite aho ahuriye n’amakimbirane.

Amwe mu ma Sosiyete acuruza akanagura amabuye y’agaciro yakunze kuvuga ko mu Rwanda nta mabuye y’agaciro ahaba ndetse ngo n’ayo ruyavana mu bindi bihugu birimo n’intambara ibi ngo bigatuma atabona isoko mu ruhando mpuzamahanga .

Imena yavuze ko kuba iyi Sosiyete yemeye ko amakuru u Rwanda rwavugaga ko rufite amabuye y’agaciro ari ukuri, bigiye gukurura andi ma Sosiyete menshi nayo akaza kwirebera aya mabuye y’agaciro adakunze kuboneka.

Yagize ati:«Hagati y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’isoko habaga hari abandi bantu benshi baguraga bakanacuruza amabuye, icyo tugiye gukora ubu n’uko Sositeye ubwayo izajya yigerera aho bacurukura Kolta»

JPEG - 227.5 kb
Umunyamabanga wa Leta muri Minirena, Imena Evode yerekwa Kolta y’umweru

Dr Habyarimana Hilaire, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umushakashatsi mu by’Amabuye y’agaciro, avuga ko hashize igihe iyi Kolta y’umweru icukurwa muri aka gace kandi ngo yatanze umusaruro ushimishije.

Yasobanuye ko kuba Abanyamahanga baje kubyirebera bigiye gutuma inyungu bakuragamo irushaho kwiyongera bitewe n’ubushake aba bashoramari babifitemo.

WILLIAM A. Milliman, umuyobozi Mukuru AVX Corporation, avuga ko hari ukuri biboneye kandi ko bazamara igihe kinini bagura bakanacuruza ubwoko bwa Kolta bw’umweru nk’umwihariko u Rwanda rufite mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mu Rwanda Kolta y’Umweru iboneka mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Ngororero na Rutsiro, Sositeye icukura Kolta y’Umweru mu murenge wa Nyarusange Soremi Intego, yatangiye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu mwaka w’2007.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.