Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abahinzi b’urutoki bashaka ko umutobe uhabwa agaciro nk’aka Fanta   

  Yanditswe na MANISHIMWE NOËL
 3 months ago

 
 

Abakora ubuhinzi bw’urutoki mu karere ka Ngoma bavuga ko baterwa igihombo n’igiciro cy’umutobe utarenza amafaranga 150 kuri litiro, bakifuza ko bashyirirwaho uburyo bwo kuwongerera agaciro kugira ngo ubuhinzi bakora bubateze imbere.

Aba bahinzi bagaragarije Imvaho Nshya ko benga umutobe bakawugurisha ku mafaranga 150 kuri litiro, bakavuga ko babona ari nko kuwutesha agaciro ugereranyije n’uko ngo icupa rya fanta rigurwa amafaranga 400 y’u Rwanda.

Umwe muri aba bahinzi, Bizimana Ferdinand, avuga ko batuye ahantu hera urutoki nyamara igiciro umutobe ugurwaho ngo babona kiri hasi cyane, bakifuza ko cyakwiyongera.

Yagize ati “Turi abantu bahinga insina z’ibitoki biribwa, hakabaho n’ibindi byengwa bivamo umutobe, ariko ikibazo tugira kuva kera, inaha ngaha iyo urebye umusaruro uva mu bitoki by’umutobe, tugereranyije na fanta uko igura amafaranga 400, wajya kureba nka litiro y’umutobe w’ibitoki ugasanga iri ku mafaranga 150.

JPEG - 285.2 kb
uba litiro yawo igura amafaranga 150 , fanta ikagura 400, harimo kudaha agaciro urutoki

Twifuza ko mwadukorera ubuvugizi hakaba haboneka uruganda rudufasha gutunganya ibituruka ku bitoki.”

Ni ikibazo gihuriweho n’abahinzi b’ibitoki byengwamo imitobe n’inzoga, kugeza ubu batarabona uburyo bwo kongerera agaciro umusaruro babona, yaba kuwutunganya mu buryo bwihariye mu macupa yabugenewe, nk’uko bijya bikorwa muri zimwe mu nganda nto n’iziciriritse hirya no hino mu gihugu.

Nambaje Aphrodise, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, avuga ko urutoki rwo muri aka karere rwatanga umusaruro, ariko kugeza ubu ngo ruhingwa nabi, ku buryo rutanatanga umusaruro uko bikwiye.

Avuga ko abahinzi b’urutoki bakwiye kubanza gushyira imbaraga mu kuvugurura uburyo baruhinga, rugatanga umusaruro ukwiriye, hanyuma n’uburyo bwo kuzongerera agaciro umusaruro warwo, bugatekerezwaho.

Yagize ati “Hano hari abantu bafite inganda barimo bategura no gukora divayi, batangiye no kubikora i Mutenderi, wowe n’iyo utajya gukora uruganda ngo wenge imitobe, ugahinga neza iyo nsina izabyara umutobe, abagomba kugura nk’uko inyamunyo zigurwa, bazabagurira n’inkashi zanyu mu gihe zimeze neza.”

Umuyobozi wa Ngoma avuga ko mu gihe abahinzi b’urutoki bazita ku kubona umusaruro uhagije, batazigera bahura n’ikibazo cy’igiciro gito, kuko ngo isoko rihari.

Ati “Dukwiye guhinga neza, niba ari fiya n’iyo zaba insina umunani zihinze neza, igitoki kimwe gishobora kuvamo ibiro 150, ikiro ni amafaranga 80, aho wabasha gukuramo amafaranga y’ishuri y’abana, inzu nziza na sima n’irange, ugashyiramo na metalike.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bugaragaza ko abahinzi nibahinga urutoki ku buryo bw’umwuga rukabaha umusaruro ufatika, hatazongera kumvikana abinubura ko igiciro ari gito, kuko ngo bidasaba kuruhinga ku buso bunini, ahubwo ngo icyangombwa ari ukurwitaho, mu gihe gito rukabazanira ubukire.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda
Yatangiriye ku cyarahani none agiye gushinga uruganda rw’imyenda

Mukantwari Alvéra wo mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ukorera imirimo y’ubudozi n’ububoshyi bw’imyenda n’imitako kuri site ya Rwesero ho mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali (...)

Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi
Rubavu:Barifuza isoko ryagutse ry’umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu, bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’isoko ry’umusaruro w’ibirayi ridahagije, kandi bejeje byinshi cyane. Aba bahinzi bavuga (...)

Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse
Ibiciro bya lisansi na mazutu byazamutse

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA cyatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli biratangira kubahirizwa kuri uyu wa 4 (...)

Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije
Abaturage b’i Rusizi batewe inkeke n’igiciro cy’ibiribwa cyazamutse bikabije

Abatuye mu mirenge hafi ya yose igize ikibaya cya Bugarama bakomeje kuvuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa rikabije, ndetse ubu rikaba rituma bamwe batabasha guhaha. Abaganiriye n’Imvaho Nshya (...)

Yahereye kuri  29 000 frws,  ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha
Yahereye kuri 29 000 frws, ubu yubatse inzu abamo n’izo akodesha

Kayitesi Sophia, umuturage utuye mu mujyi wa Kigali ku Kicukiro, yabashije kwiteza imbere ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 29,000 none ubu ageze ku rwego rwo kubaka mu mujyi wa Kigali inzu ijyanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.