Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubukungu

Abahinzi b’umuceri babangamiwe n’indwara bita ‘Gikwi’   

  Yanditswe na UMUTONI BEATHA
 May 2016

 
 

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukindo mu karere ka Gisagara bahinga umuceri mu gishanga cy’Akanyaru, baravuga ko bahangayikishijwe n’indwara yitwa Gikwi yibasiye umuceri bahinze, ikaba ngo iri kubahombya ntibabone umusaruro uhagije.

Iki gishanga cy’Akanyaru kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, gisanzwe gihingwamo umuceri.Ku ruhande rw’abaturage bo mu murenge wa Mukindo bagihingamo, bahamya ko kibafitiye akamaro bitewe n’umusaruro w’umuceri bahavanaga.

Cyakora kuri ubu ngo nta musaruro uhagije bakibona, bitewe n’indwara imaze igihe yibasiye imirima yo mu gice cyegera i musozi, aho umuceri usa n’uwumye nyamara uteze, ibi ngo bikaba byarabateye igihombo.

PNG - 840.5 kb
Abaturage bahamya ko indwara yitwa Gikwi ari yo ibumishiriza umuceri (Foto Umutoni B)

Hakizimana Yohani ni umwe mu bahinga muri iki gishanga, nawe umuceri yahinze wafashwe n’ubu burwayi ahamya ko bwamugushije mu gihombo atari yiteze.

Yagize ati:“Umuceri urawutera ukamera, ugaheka wagera igihe utarera ugasanga warumye pe, ku buryo ntacyo ukuramo.

Ni ugusarurira amatungo gusa, kandi ikibazo dufite ni uko twe twegereye i musozi ari twe turwaza iyi ndwara gusa.”

Aba baturage bavuga ko iyi ndwara ishobora kuba yaratewe n’imbuto imaze kurambirwa ubutaka, bagasaba inzego z’igihugu zifite mu nshingano ubuhinzi kubahindurira imbuto, bakabaha itandukanye n’iyo bari basanzwe bahinga.

Cyakora ibyo aba baturage bavuga ko byaba ari uburwayi, umuyobozi ushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge, Niyitegeka Noella, avuga ko bitatewe n’imbuto yarambiwe ubutaka, ahubwo ngo byatewe n’imihindagurikire y’ikirere yaranzwe n’imvura nke, hakiyongeraho ko iki gishanga kidatunganyijwe ku buryo buri murima ugeramo amazi.

Yagize ati:“Ibyo abahinzi b’umuceri bita uburwayi ubundi si bwo, ahubwo icyabayeho ni uko habayeho ihindagurika ry’ikirere ntibabonere imvura ku gihe.

Ikindi kandi ni uko abahuye n’iki kibazo ni abafite imirima yegereye i musozi, kuba rero n’igishanga kidatunganyije neza, ngo kibe kiringaniye amazi akwire hose ni kimwe miu bituma umuceri wabo wum,a ariko nta bundi burwayi ufite.”

Nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bushinzwe ubuhinzi muri uyu murenge, ngo gutunganya iki gishanga birenze ubushobozi bw’umurenge, bityo nabo bakaba bahanze amaso Minisiteri ifite ubuhinzi mu nshingano.

Abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bahamya ko ubu bahuye n’igihombo gikomeye muri iki gihembwe cy’ihinga, kuko ngo aho basaruraga ibilo 200, ubu bari kuhakura ibiro bitarenze 60.

Umuceri uhingwa muri iki gishanga ufatwa nk’ikintu cy’agaciro kanini cyane, ahanini bitewe n’uko ari cyo gihingwa bafite gishobora kubaha amafaranga menshi abafasha gutera imbere.

 

Comments

 
 
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto
Mukahigiro yubatse inzu ebyiri z’ubucuruzi abikesheje kudoda inkweto

Mukahigiro Pascasie utuye mu kagari ka Gasovu, mu murenge wa Karambi mu karere ka Nyamasheke, avuga ko amaze kugera kuri byinshi abikesheje ubudozi bw’inkweto. Uyu mugore w’imyaka 45 avuga ko (...)

 Akarere ka Musanze  kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore
Akarere ka Musanze kazakoresha miliyoni 18 ku muyoboro w’amazi wa Rukore

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bwateganyije amafaranga miliyoni 18, azifashishwa mu mushinga wo gusana umuyoboro w’amazi wa Rukore uri mu murenge wa Muko na Nkotsi, umaze imyaka 2 (...)

Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda
Abanyenganda b’i Huye baracyafite imbogamizi mu kwimukira muri zone yagenewe inganda

Mu gace kagenewe inganda mu kagari ka Sovu mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, usanga hataritabirwa cyane ngo hakorerwe ibyo hagenewe, kuba nta bikorwaremezo birahagezwa n’ibibanza bihenze (...)

Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga
Kirehe: Umukobwa agiye gushinga uruganda ruzohereza inyama z’ingurube mu mahanga

Umukobwa witwa Umubyeyi Aimée Laetitia, utuye mu karere ka Kirehe, umurenge wa Kigina, avuga ko ateganya gukora uruganda rutunganya inyama z’ingurube, ahereye ku bworozi bw’ingurube akora, (...)

Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga
Abahinzi bo muri Kigali basabwe guhaza isoko ry’imboga

Abaturage bakorera ubuhinzi mu bishanga by’akarere ka Kicukiro basabwe gushyira imbaraga mu kongera umusaruro w’imboga bagahaza isoko ryo mu Rwanda hagamijwe kugabanya amadevize asohoka igihugu (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.