2017-06-28 15:02:12 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abahinzi b’imyumbati bagiye guhuzwa na banki zibahe inguzanyo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-03-31 12:21:01

 
Share on:
 
Yasuwe:9
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu bafite aho bahurira n’ubuhinzi mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango, ndetse n’abahagarariye amakoperative atunganya igihingwa cy’imyumbati muri utwo turere, batangaza ko agiye guteza imbere iki gihingwa borohereza abahinzi kubona inguzanyo mu mabanki.

Mu biganiro byahuje izi nzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi, Nkotanyi Thomas, umuyobozi mukuru wa SORWAFA mu ntara y’Amajyepfo, avuga ko bagiye guhuza amabanki n’abakora ubuhinzi bw’imyumbati mu rwego rwo kubishingira, kugira ngo bishyure igice kimwe cy’inguzanyo bazaba bahawe.

Nkotanyi avuga ko usibye guhuza abahinzi b’imyumbati n’amabanki, bagiye kuzajya banabafasha kubona imbuto nziza ituruka mu gihugu cya Uganda ku buryo kuyiha abatubuzi ari yo nzira nziza izatuma iki gihingwa cy’imyumbati kigera ku bahinzi benshi, ndetse bigafasha n’uruganda rutunganya imyumbati rwa Kinazi rukabona umusaruro ushimishije.
Yagize ati:«Turabanza duhe ubumenyi abakora uyu mwuga wo guteza igihingwa cy’imyumbati imbere, hanyuma tuzabahuza n’amabanki.»

JPEG - 143.3 kb
Bamwe mu bashinzwe ubuhinzi mu karere ka Muhanga, Ruhango na Kamonyi (Foto Muhizi E)

Ngumyembarebe Thacien, umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Muhanga, avuga ko ibi biganiro bigamije gukusanya ibitekerezo ndetse n’imbogamzi aba bahinzi bahura nazo, kugira ngo abatubuzi b’imbuto y’imyumbati, abayicuruza, abashakashatsi, cyangwa se abayihinduramo ifu bazajye bahanahana amakuru mu buryo bworoshye.

Yakomeje agira ati:«Nubwo indwara ya kabore yagabanyije umusaruro w’igihingwa cy’imyumbati ariko inzego zirimo gushyira ingufu mu guha abahinzi imbuto nziza kandi turabona ko bizatanga umusaruro ushimishije.»

Iki gikorwa co guteza imbere igihingwa cy’imyumbati kirabera mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Uturere dusanzwe tweramo imyumbati.

Mu karere ka Muhanga igihingwa cy’imyumbati gihinze ku buso bwa hegitari 1507, aka karere kakaba kariyemeje kongera ubuso buhingwamo iki gihingwa kugera ku 2100, mu mirenge icumi n’umwe ku icumi igize akarere ka Muhanga.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE