2017-11-21 14:43:49 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imwe mu ntare 7 zazanywe mu Rwanda yapfuye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-11-16 06:23:50

 
Share on:
 
Yasuwe:14
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera bwababajwe n’urupfu rwa imwe muntare zirindi zimaze igihe kirenga umwaka zizanywe muri Pariki y’Akagera.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko intare yapfuye yitwaga Garuka, ikaba yarageze mu Rwanda ifite imyaka itanu iri kumwe n’izindi ngenzi zayo z’ingore enye n’ingabo ebyiri, zose zikuwe muri Afurika y’Epfo muri Kamena 2015.

Izi ntare ni iza mbere zageze muri Pariki y’Akagera nyuma y’imyaka irenga 20 zari zimaze zarazimiye mu Rwanda.

JPEG - 365.2 kb
Bikekwa ko Intare Garuka yishwe n’imisare yatewe n’inyamaswa yashakaga kwica

Bivugwa ko iyi ntare yapfuye yatangiye kureka gutanga amakuru yasatellite guhera mu kuboza 2015. Abashinzwe kurida Pariki bageragezaga kuyikurikirana bakoresheje uburyo busanzwe (VHF transmitter) ariko ngo ntibashoboraga kuyihora hafi nk’uko babikoraga ku zindi zitanga amakuru ya satellite buri masaha umunani.

Abashinzwe kurinda Pariki ubwo bageragezaga kuyikurikirana mu cyumweru gishize basanze aho yaguye hari urunigi yambitswe mu ijosi n’ibisigazwa byayo. Gusa baje gutungurwa kuko ngo ubwo baherukaga kuyikurikirana basanze imeza neza kandi ngo nta bikorwa bya ba rushimusi byigeze bikekwa muri iyi minsi ku buryo ari bo bayigiriye nabi.

JPEG - 377.8 kb
Izi ntare uko ari zirindwi zaari zimaze umwaka urenga muri Pariki y’Akagera

Gusa ngo kubera ko yakundaga guhiga yonyine birakekwa ko yaba yarishwe n’ibikomere yatewe n’imwe mu nyamaswa yashaka kwica.

Garuka yari itandukanye n’izindi ntare z’ingore kuko kuva yagera mu Kagera ngo ni yo yari itarabyara. Izi ntare zikigezwa mu Kagera zakundaga kugendana, ariko nyuma izivukana zitwa Umwari ana Kazi ziza kwivangura zijya guhiga ukwazo.

Garuka yasigaranye n’iyitwa Shema n’indi yabyaye yakuze yitwa Amahoro, ariko na zo zaje gutandukana ubwo Shema yahuraga n’intare z’ingabo Ntwari na Ngagare. Garuka yaje gusigarana na Amahoro ariko na zo mu misi ishize zaratandukanye.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwemeza ko nubwo hari amakuru mabi yakiriwe ku rupfu rwa Garuka hari n’andi agaragaza ko Amahoro yamaze kubyara babiri ba mbere bakaba bafite amezi abiri.

Shema ifite abana b’amezi atandatu ndetse Umwari n’umuvandimwe wayo Kazi ziherutse kubonwa na ba Mukerarugendo ziri kumwe n’abana bazo bane. Kugeza ubu Pariki y’Akagera irabarurwamo intare 15.

JPEG - 115.3 kb
Nubwo hari intare yapfuye, bivugwa ko intare zimaze kugera kuri 15 ubariyemo n’izabwaguwe
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE