Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Ubuhinzi

U Rwanda rwiteze umuti rukumbi w’amapfa ku kuvugurura ubuhinzi   

  Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK
 July 2016

 
 

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatagaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukeneye ivugururwa mu guhangana n’ibibazo by’ubuhinzi bw’u Rwanda buvugwaho kuba bwaratewe n’ihindagurika ry’ibihe ryanateye ibura ry’ibiribwa cyane cyane mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi Tony Nsanganira, yavuze ko ubuhinzi bwo mu Rwanda bukeneye ivugururwa rijyanye n’ikoranabuhanga mu guhanagana n’iki kibazo kivugwa ahantu hatandukanye mu gihugu.

Mu nama yahuje MINAGRI n’abafatanyabikorwa barimo umuryango uharanira iterambere ry’amashyamba muri Afurika AGRA (Alliance for a Green Revolution in Africa) Nsanganira yagize ati “Dukeneye icyo nakwita ubuhinzi buri “smart”, ni ukuvuga ubuhinzi bugomba guhangana n’ihindagurika ry’ibihe, tugakoresha ikoranabuhanga mu buhinzi ku buryo imashini ari zo duhingisha imirima tukanuhira imyaka.”

Yakomeje avuga ko gufatanya n’abafatanyabikorwa bizagabanya ibibazo by’inzara iterwa n’umusaruro muke w’ubuhinzi, ati “ Ikibazo gihari uyu munsi ni uko twagize izuba ryinshi n’imvura nyinshi mu bice bimwe na bimwe by’igihugu bituma imyaka yahinzwe itera neza ariko hamwe n’aba bafatanyabikorwa turi gushaka uburyo twagoboka abaturage.”

Ikibazo cy’inzara ivugwa mu ntara y’uburasirazuba no mu tundi duce tw’igihugu cyagarutsweho mu minsi ishize icyakora MINAGRI yemeza ko atari inzara ahubwo ari amapfa, kandi ko abaturage bahuye n’ikibazo bakomeje gufashwa kubona ibiribwa.

Nsanganira avuga ko ahantu hose hakenewe imbaraga; ati “Iyo urebye guhera mu buryo tuvuga kongera umusaruro kuri hegitari, ukareba mu guhuza umusaruro, aho tugomba gukoresha inyongeramusaruro, mu kurwanya ibyonnyi n’izindi ndwara zibasira ibihingwa, mu gukoresha imashini twuhira imyaka, ndetse n’uburyo bwo guhunika umusaruro, hose ubona ko hakenewe imbaraga.”

Ndihokubwayo Emime uhagarariye AGRA Rwanda avuga ko muri gahunda y’imyaka itanu bihaye bazaba bamaze kugaragaza impinduka nziza mu buhinzi bwo mu Rwanda.

Yagize ati “ AGRA mu Rwanda n’ahandi ikorana n’abandi bantu bafite icyo bakora mu buhinzi, hano mu Rwanda dukorana na Minisiteri y’Ubuhinzi, urwego rw’abikorera ndetse n’abahinzi ubwabo tureba ibijyanye no gutanga imbuto, ubushakashatsi mu buhinzi, ibijyanye n’ifumbire n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi. Kuri ubu turi gushakashaka imbuto zishobora guhangana n’ihindagurika ry’ibihe kugirango ibihe bitazongera guteza ibibazo.”

Kuri ubu AGRA ivuga ko iyi gahunda y’imyaka itanu yagenewe miliyoni z’amadolari ya Amerika 75 zizaba ziri kwifashishwa mu guteza imbere ubuhinzi.

 

Comments

 
 
U Rwanda rwiteze umuti rukumbi w’amapfa ku kuvugurura ubuhinzi
U Rwanda rwiteze umuti rukumbi w’amapfa ku kuvugurura ubuhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatagaje ko ubuhinzi bw’u Rwanda bukeneye ivugururwa mu guhangana n’ibibazo by’ubuhinzi bw’u Rwanda buvugwaho kuba bwaratewe n’ihindagurika ry’ibihe ryanateye ibura (...)

RAB yanenze abahinzi baturiye imigezi babuze umusaruro
RAB yanenze abahinzi baturiye imigezi babuze umusaruro

Ubuyobozi bw’Ishami rishinzwe kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) bwatangaje ko bibabaje kubona hari Abanyarwanda baturanye n’ibiyaga (...)

Abahinzi nyarwanda bahindura imyumvire bongerewe amahirwe y’umusaruro
Abahinzi nyarwanda bahindura imyumvire bongerewe amahirwe y’umusaruro

Abanyarwanda bakomeje gukangurirwa guhindura imyumvire ku bijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka, ubuhari bukabyazwa umusaruro mwinshi aho gukomeza kugendera ku myumvire y’abakurambere bumvaga ko (...)

BURERA:Abatunze akarima k’igikoni byo ‘kwikiza Gitifu’ banenzwe
BURERA:Abatunze akarima k’igikoni byo ‘kwikiza Gitifu’ banenzwe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burasaba abaturage kumva ko gahunda y’akarima k’igikoni ari iyabo, bakakitabira bitari ukwikiza abayobozi nk’uko byagaragaye kuri bamwe banagahimbye amazina agaragaza (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.