2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Polisi igiye kubakira imiryango 4 y’abatishoboye

Yanditswe na

Kuya 2014-09-30 05:59:28

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

TWAGIRA WILSON:

Ubuyobozi bwa Polisi y’u rwanda burateganya kubaka amacumbi azagenerwa imiryango 4 igizwe nabatishoboye bo mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’amajyepfo, buri nzu ikazatwara miliyoni icyenda n’ igice z’amafaranga y’u Rwanda ku buryo amazu yose uko ari ane azuzura atwaye miliyoni 38.
Mu gikorwa cy’ umuganda ngarukakwezi cyabereye mu Karere ka Nyanza, bamwe mu bayobozi bwa Polisi bwfatanyije n’akarere ndetse n’abaturage b’Umurenge wa Busasamana mu gikorwa cy’ umuganda ngaruka kwezi, ahasibuwe umuhanda muri uwo murenge hanasizwa ibibanza 4 Polisi y’igihugu izubakiramo amazu yiyo miryango 4 y’abatishoboye.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’igihugu ngo icyo gikorwa cyo kubakira abatishoboye mu Karere ka Nyanza cyatangiye muri Kamena uyu mwaka, aho umuryango umwe kugeza ubu wamaze kubakirwa inzu ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 9,500,000, ku buryo n’ayandi mazu azubakwa azaba afite agaciro nk’ako buri imwe, akazaba yuzuye mu mpera z’uyu mwaka 2014, agatakwa taliki ya 01 Mutarama 2015.
Munyentwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’amajyepfo, yashimye Polisi y’igihugu uruhare igira mu bikorwa by’ iterambere ry’igihugu by’umwihariko ndetse n’ umutekano muri rusange, Yasobanuriye abari bitabiriye iki gikorwa, akamaro k’umuganda. Ati “umuganda ni igikorwa kigamije kwiyubakira igihugu kandi bikozwe n’Abanyarwanda ubwabo’’
Guverineri Munyentwari yibukije abaturage b’Akarere ka Nyanza kubumbatira ibyo akarere kamaze kugeraho ndetse bakanaharanira gukomeza kwitabira n’ibindi ibikorwa by’iterambere.
Polisi iha agaciro iterambere ry’ abaturage
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yasobanuye ko Polisi iha agaciro iterambere ry’ abaturage nka bumwe mu buryo buhamye bwo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye mu gihugu.
IGP Gasana yagize ati, “Ntabwo umutekano wabasha kugerwaho mu gihe hari abantu bakiri mu bukene, ndetse nta nubwo iterambere ryashoboka nta mutekano. Niyo mpamvu nka Polisi dushishikajwe no gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’ abaturage.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police, Damas Gatare yavuze ko Polisi y’igihugu yahisemo gukorera umuganda mu Murenge wa Busasamana kugira ngo ikomeze ibikorwa byo kubakira imiryango itishoboye muri ako karere nk’uko yari yarabitangije muri Kamena uyu mwaka, mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye bya polisi. “Police week’’
Ndahiro David, umuturage utuye mu Mudugudu wa Kiberinka mu Murenge wa Busasamana, yashimye Polisi y’ igihugu yaje kwifatanya na bo mu gikorwa cy’umuganda.
Yavuze ko biteguye kuzakira neza no gufatanya na bagenzi babo bazatuzwa muri ayo mazu igihe azaba amaze kuzura.
Polisi y’u Rwanda isanzwe igira uruhare no mu bindi bikorwa by’iterambere birimo gutera ibiti, aho kugeza ubu imaze gutera ibiti ku buso bungana na hegitari 300 mu gihugu hose.
Polisi y’igihugu kandi ikaba igira uruhare mu zindi gahunda za Leta zirimo Girinka Munyarwanda, kurwanya nyakatsi, uburezi, ibikorwa by’ubuvuzi bitandukanye birimo kurwanya malariya, gutanga inzitiramibu ndetse no guha abaturage ubwishingizi mu buvuzi (Mutuelle de Santé).

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE