2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abapolisi 162 basoje amahugurwa ya Loni

Yanditswe na

Kuya 2014-09-16 07:01:39

 
Share on:
 
Yasuwe:1
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

TWAGIRA WILSON:

Itsinda rigizwe n’abapolisi b’abagore ku birebana n’ubutumwa bw’amahoro basoje amahugurwa bari bamazemo iminsi 12, itangazo riri ku rubuga rwa polisi y’u Rwanda rivuga ko yari agamije kubategura kujya ku kazi ko kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu bumenyi batahanye harimo ikoreshwa ry’intwaro, gutwara ibinyabiziga, ubuhanga mu birebana n’indimi, n’ibindi.
Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa mu gikorwa cyo gusoza ayo mahugurwa yabasabye gukoresha bihagije amasomo bigishijwe, kuko ari yo azatuma babasha no gutsinda irindi gerageza, ndetse n’ibizamini bazanyuzwamo biri imbere, bityo n’akazi bazajyamo mu bihugu bazoherezwamo bazagakore neza. Ati ″Ntabwo nshidikanya ko ubumenyi bafite nk’abagore buzatuma batsinda ikizamini cy’ibanze.’’
Captain Garba Salama wo mu gihugu cya Nigeria wafashije muri gahunda yo gutanga amasomo asanga abapolisi bakurikiranye amahugurwa barahawe gusa 85% by’ akazi n’amakuru atuma babasha gutsinda ibizamini bya Loni bibaha ububasha bwo kujya mu butumwa bw’ amahoro. Ati″Dushimishijwe n’ikinyabupfura, ubunararibonye, n’ubunyamwuga byaranze aba ba ofisiye baje muri aya mahugurwa, na polisi ubwayo hamwe n’izindi nzego batumye amahugurwa agenda neza, bakanadufasha gusura ibice bitandukanye byo mu gihugu.’’
AIP Alphonsine Murekatete, wavuze mu izina ry’abasoje amasomo, yavuze ko batashye basobanukiwe kurushaho, ku buryo biteguye gutsinda ikizamini cya Loni kibategereje.

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE