2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko rwashimye ubutwari bwa RDF mu kiswe“Liberation Walk – Asante Sana Jeshi”

Yanditswe na

Kuya 2014-07-02 06:24:05

 
Share on:
 
Yasuwe:3
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Sezibera Anselme:

Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 yo kwibohora, Umuryango w’Abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri za Kaminuza n’amashuri makuru “Action For Change Initiative” wakoze urugendo rwo gushimira ingabo z’igihugu rwiswe “Liberation Walk – Asante Sana Jeshi”, ibi bikaba byarabaye ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga n’Inama y’igihugu y’Urubyiruko hamwe n’izindi nzego.

Uru rugendo rwahagurukiye ku Ngoro y’inteko ishingamategeko ku wa mbere tariki ya 30 Kamena 2014, rwerekeza kuri sitade y’ahahoze hitwa ETO Kicukiro ari naho hakomereje igitaramo cyo gushimira ingabo z’igihugu cyiswe Inkera y’urugamba, kubera ubutwari bwazo mu kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu magambo yagiye ahavugirwa kandi, Komezusenge Daniel uhagarariye urwo rubyiruko, yashimye Ingabo z’igihugu zikomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage no kubungabunga umutekano haba imbere mu gihugu no hirya no hino ku isi.
Muri iki gitaramo cyagaragazaga amateka y’urugamba rwo kwibohora, hanagaragaye abahanzi batandukanye nka Sgt Robert, Orokesitere Impala, Mariya Yohana na Tuyisenge Intore.
Action for Change Initiative, ni umuryango utegamiye kuri Leta, ugizwe n’abahoze ari abayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza n’amashuri makuru mu Rwanda. Kubera uruhare rwabo mu bikorwa byubaka igihugu byakorwaga n’abanyeshuri bari bahagarariye, byabaye ngombwa ko bitagarukira aho, kugira ngo bahuze imbaraga n’ibitekerezo mu iterambere ry’igihugu.
Uru rugendo rukaba rwaritabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu mu nzego zitandukanye, harimo ab’Ingabo, Polisi n’urubyiruko.

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE