2017-11-20 09:42:09 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mwirinde amashuri ya baringa -SP Ndushabandi

Yanditswe na

Kuya 2014-06-07 14:22:21

 
Share on:
 
Yasuwe:5
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvugizi wa polisi  ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi  Jean Marie Vianney ( Foto Nsabiyumva J N)

Umwanditsi: Nsabiyumva Jean Nepo.

Nyuma y’aho mu turere twa Nyagatare na Gatsibo hagaragariye amashuri yigisha amategeko yo mu muhanda yaka abaturage amafanga yo gukora ibizamini bakabitegereza bagaheba, umuvugizi wa polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda SP Ndushabandi Jean Marie Vianney arasaba abaturage bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda amashuri ya baringa.

Kugeza ubu Polisi y’igihugu ishami ry’umutekano wo mu muhanda ryegereje abaturage uburyo bwo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga, nyamara ngo haracyari imbogamizi z’uko amwe mu mashuri yigisha amategeko yo mu muhanda aba atabifitiye ibyangombwa bigenwa n’amategeko.

Barigira Patrick ni umuturage utuye mu murenge wa Gatunda mu karere ka Nyagatare, ayavuze ko yigaga mu ishuri rya United Driving School rikorera mu karere ka Nyagatare we na bagenzi bagera ku 117 bakaza kwakwa amafaranga ibihumbi 15 muri Mutarama uyu mwaka babwirwako ikizamini kiza mu kwezi kumwe barategereza baraheba.

Barigira avuga ko bari babanje gutanga amafaranga ibihumbi 30 nyuma bakaza gutanga andi ibihumbi 15 babwirwa ko mu kwezi kumwe ikizamini cyihariye cyo gukorera impushya zo gutwara za burundu kizaba cyabagezeho nyamara siko byagenze.

Si mu karere ka Nyagatare gusa hagaragara ibigo byigisha amategeko yo mu muhanda bitubahiriza amabwiriza agenwa n’amategeko, no mu murenge wa kabarore akarere ka Gatsibo hari ishuri ryitwa Urumuri rw’icyizere Driving School, ngo ryigishije abaturage rinabaka amafaranga yo gukora ibizamini biratinda, abigishijwe bakabwirwa ko biri hafi kandi hari ibyangombwa batujuje. Minani Potient ni umuyobozi w’ishuri yemera ko hari ibyo bari bataruzuza.

SP Ndushabandi Jean Marie Vianney umuvugizi wa polisi ishami ry’umutekano wo mu Muhanda, atanga inama ku baturage bashaka kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga kwirinda kwiga mu mashuri atujuje ibyangombwa adafite aho ashingiye ya baringa. Iki kigo cya United Driving School cyo mu karere ka Nyagatare n’ikigo urumuri rw’ikizere cyo mu karere ka Gatsibo, ngo bigiye gukorerwa igenzura n’ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA kuko byatanze serivisi bitari byemerewe gutanga.

 

 

 

INKURU ZIHERUKA

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE