2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyaruguru:Hatangijwe umushinga mugari w’ubuhinzi bw’icyayi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-07 07:10:46

 
Share on:
 
Yasuwe:29
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine, yatangije umushinga mugari w’ubuhinzi bw’icyayi mu karere ka Nyaruguru, ugiye gukorerwa ku buso bungana na hegitari 4231, zirimo iziri mu mirima y’uruganda ndetse no mu mirima y’abaturage mu mirenge ya Munini na Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

JPEG - 339.9 kb
Umuhango wo gutangiza umushinga wo guhinga icyayi witabiriwe n’abayobozi batandukanye (Foto Nshimiyimana E)

Uyu mushinga uzashorwamo miliyoni zirenze 30 z’Amadorali y’Amerika mu gihe k’imyaka 4, ukaba ari umuhsinga Leta y’u Rwanda yasinyanye n’abahagarariye umuryango Unilever, muri Gicurasi umwaka ushize wa 2016.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro uyu mushinga, Minisitiri Mukeshimana yibukije abaturage b’Akarere ka Nyaruguru, ko aya ari amahirwe akomeye Igihugu n’Akarere babonye, bityo abasaba kuyabyaza umusaruro.

Ati "Icyo bidusaba nk’abaturage ni uguhinga icyayi dushyizeho umwete, kuko iyo umuntu akora icyo akora cyose agikoranye umurava akagikora neza atera imbere nta gushidikanya.

Tubikore neza rero uko bigomba gukorwa, kugira ngo tubone umusaruro utubutse kandi mwiza kugira ngo kitugirire akamaro tugitegerejeho."
Uyu muyobozi kandi avuga ko uyu mushinga ari amahirwe kuko aho umushinga nk’uyu ugeze imibereho y’abaturage ihinduka.

Ati "Ngira ngo namwe mwabigaragaje mu buhamya kuko ni mwebwe amafaranga agomba kugeraho mbere, abaturage amafaranga yatangiye kubageraho muhabwa ingurane n’ibindi, ariko umushoramari we aracyashyiramo amafaranga."

Umuyobozi mukuru wa Uniliver, Paul Polman, yashimiye cyane ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bureberera abaturage, aho yagaragaje ko ibikorwa by’umushinga bizafasha abaturage gutera imbere, icyo ahuza n’intego z’iterambere rirambye ridasiga inyuma umuturage.

Yagize ati "Mukwiye gushimira Perezida Kagame kubw’ikerekezo ke cyo gushakisha ubufatanye kuko iyo hataba ubufatanye ntitwari kuza hano, kuko hari umugani uvuga ngo ngo iyo ushaka kwihuta ugenda wenyine, ariko iyo ushaka kugera kure ugendana n’abandi."

Avuga ko ubufatanye buzafasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, kandi ritagira uwo rizasubiza inyuma kuko buri muturage azabasha kubona uburyo bwo kwitunga no gutunga umuryango, abana bakajya ku ishuri bakavuzwa bityo imibereho igahinduka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois, na we yashimye Leta yabazaniye uyu mufatanyabikorwa ndetse agaragaza ko imibereho y’abaturage yatangiye guhinduka, by’umwihariko ku bahawe ingurane.

Ati “Abaturage 228 batujwe mu nzu z’ikitegererezo mwabonye mu midugudu ya Gorwe na Ngeri, bahabwa ibikorwaremezo by’ibanze birimo imihanda myiza, amazi meza n’amashanyarazi, ndetse abandi banahabwa inka za kijyambere z’umukamo.”
Ibivugwa na Meya Habitegeko n’abaturage barabihamya, kuko hari abavuga ko kwibona mu nzu nk’izo barimo byababereye ibitangaza.

Bashima kandi ubuhinzi bw’icyayi kuko bahamya ko iki gihigwa iyo kitaweho gitanga umusaruro suhimishije, dore ko kera igihe cyose nk’uko byanagarutsweho na Musirikare watanze ubuhamya akavuga ko banasobanukiwe gukorana n’ibigo by’imari biturutse ku ngurane bahawe n’inama bakomeje guhambwa.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE