2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Byukusenge yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 10:08:50

 
Share on:
 
Yasuwe:20
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Byukusenge Nathan wahoze ari umukinnyi mu ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’ikipe ya Benediction y’i Rubavu yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’ingimbi “Juniors” hamwe n’iy’abakobwa “Women Cycling Team”.

JPEG - 630.5 kb
Byukusenge Nathan wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi n’abakobwa

Nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda “FERWACY”, izi nshingano Byukusenge yazihawe nyuma yo gukurikirana amahugurwa atandukanye y’ubutoza harimo n’ayo aherutse kwitabira muri Afurika y’Epfo, kuva taliki 09 Ukwakira kugeza 30 Ugushyingo 2017.

Byukusenge Nathan wari uri mu karuhuko nyuma yo kuva muri Afurika y’Epfo atangaza ko yishimiye izi nshingano yahawe kandi ko yiteguye kubasangiza ubumenyi afite bukubiye mu bunararibonye afite nk’uwahoze ari umukinnyi mpuzamahanga ndetse n’ubwo yungukiye mu mahugurwa yahawe.

Ati“Nishimiye kuba nabaye umutoza w’ikipe y’igihugu y’ingimbi hamwe n’iy’abakobwa. Ubu mvuye mu mahugurwa ya UCI muri Afurika y’Epfo nigiyemo byinshi, ndashaka gufasha abana bato b’u Rwanda bakina umukino w’amagare ndetse n’abakobwa muri rusange gutera imbere muri uyu mukino”.

Byukusenge wari usanzwe afasha mu gutoza ingimbi kuva aho ahagarikiye gukina, asimbuye Tarah Cole watozaga abakobwa na Jonathan Freter watozaga ingimbi bombi bakomoka muri Amerika.

Perezida wa FERWACY, Bayingana Aimable yatangaje ko ikigamijwe ari uguha abahoze ari abakinnyi uburyo bwo kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mukino mu Rwanda. Ati “Turifuza ko abahoze ari abakinnyi batera intambwe bakajya no mu yindi mirimo nk’ubutoza, ubukanishi n’ibindi mbese bakagira uruhare no mu migendekere myiza y’umukino wacu. Byukusenge Nathan rero nawe turashaka kumugira umutoza wabigize umwuga kimwe n’abandi ku buryo buhoro buhoro bazasimbura abanyamahanga”.

Byukusenge ni umwe mu bakinnyi batangiranye n’ikipe y’u Rwanda muri 2007 akaba yarakinnye Tour du Rwanda inshuro 8 anitabira amarushanwa mpuzamahanga atandukanye. Uretse gusiganwa mu muhanda, Byukusenge yanakinnye umukino wo gusiganwa ku magare mu misozi (Mountain Bike) aho yitabiriye shampiyona y’Afurika, shampiyona y’isi ndetse n’imikino Olempike 2016.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE