2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Igikorwa cyo kwiyandikisha kw’abarimu kizafasha mu micungire yabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 08:19:47

 
Share on:
 
Yasuwe:49
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo k’igihugu cy’uburezi (REB) cyasabye abarezi kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe k’imyaka 3, akaba ari mu rwego ruboneye rw’imicungire y’abarimu no kubashyira mu myanya.

JPEG - 308.8 kb
Abarezi bari mu gikorwa cyo kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga

Nk’uko bisobanurwa na Ntagaramba Johnston, umuyobozi muri REB ushinzwe imicungire y’abarimu no kubashyira mu myanya, yavuze ko kwiyandikisha bundi bushya kw’abarimu atari uko batari bazwi cyangwa batari bafite urutonde rwabo, ahubwo ngo ni ukugira ngo imicungire yabo ibashe gukorwa mu buryo bwizewe.
Ati “Kuba tubasaba kwiyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga si uko tudafite urutonde rwabo, ahubwo ni ukugira ngo tubashe kunoza imicungire yabo tunabone uburyo bwiza bwo kubashyira mu myanya.”

Uyu muyobozi avuga ko iki gikorwa cyatangiriye mu buryo bw’igeragezwa ku barezi bo mu Karere ka Kicukiro, Umujyi wa Kigali, nyuma gikomereza mu Karere ka Rwamagana, bityo biza kugaragara ko kwiyandikisha bishoboka.

Ati “Nyuma y’igeragezwa ry’iki gikorwa mu karere k’umugi no mu karere ko hanze y’Umujyi wa Kigali, byatweretse ko kwiyandikisha no ku bandi barimu b’utundi turere bishoboka.”

Ntagaramba avuga igikorwa cyo kwiyandikisha giha REB amakuru y’impamo ku mwarimu, ibyo bikagaragazwa n’amakuru asabwa ku rupapuro rwabugenewe.
Uyu muyobozi avuga ko mu makuru akenewe muri iki gikorwa cyo kwiyandikisha ari ajyanye n’amazina y’umwarimu, akarere akoreramo, umurenge, ishuri, amasomo yigisha, amahugurwa yabonye, umushahara we, konti ahemberwaho n’ibindi.

Abajijwe niba iki gikorwa kitagamije gukosora amwe mu makosa yagaragaye mu gihe cyashize y’abarimu ba baringa mu kazi ndetse n’amarangamutima ashobora kugaragara mu gushyira abarimu mu myanya, Ntagaramba avuga ko na byo birimo mu bigomba gukosorwa, ariko ko n’imicungire y’abarimu igomba gukorwa mu buryo bwizewe kandi burambye.

Bamwe mu barezi bishimiye iki gikorwa ariko hari n’abandi bakibonamo kuba gishobora kuba intandaro ku gutakaza umwanya w’akazi kuri bamwe.
Mugiraneza Bonaventure ni umwarimu, arasanga igikorwa cyo kwiyandikisha kw’abarimu mu buryo bw’ikoranabuhanga kizafasha guhora ku rutonde ruhamye rw’abarimu b’u Rwanda ku buryo aho umwarimu yaba ari hose atakwikanga gusimbuzwa undi cyangwa gukurwa ku rutonde ku buryo bubonetse.

Yongeyeho ko bizafasha kumenya amahugurwa umwarimu yabonye n’ayo akeneye kugira ngo abe umwarimu uhamye w’umwuga.

Ati “Bizatuma abarimu bahabwa amahugurwa ahagije, cyane ko ayo yabonye azaba azwi, hakanarebwa n’andi umwarimu atarabona kandi akeneye kubona kugira ngo abe umwarimu wuzuye.”

Undi mwarimu afite impungenge ko iki gikorwa gishobora kuzatuma hari abatakaza imyanya y’akazi.

Abarezi bagaragaza imbogamizi bafite muri icyo gikorwa ku bw’ubumenyi buke bwa bamwe mu ikoranabuhanga na murandasi itihuta ibabuza gusoza iki gikorwa, aho bemeza ko bibagora muri iki gikorwa.

Ku bijyanye n’ibitekerezo binyuranye by’abarezi kuri iki gikorwa, Ntagaramba avuga ko aya makuru akenewe na REB afitiye akamaro abarezi aho kubagiraho ingaruka mbi nk’uko bamwe babitekereza.

Ati “Ubu se batekereza ko abarimu bujuje ibisabwa n’abatabyujuje tutabazi? Bose turabazi kandi turabafite, ayo makuru barimo gutanga si yo azatubwira abatujuje ibisabwa, igikorwa nta kindi kigamije uretse kunonosora no kunoza imicungire yabo, naho ubundi nta mwarimu tutazi ndetse nta n’uwo tuyobewe aho akora, ahubwo turashaka amakuru ari mu ikoranabuhanga muri porogaramu nshya REB yakoze yo gucunga abarimu.”

Ku kibazo nacyo abarezi bagaragaza cy’ubumenyi buke bamwe bafite mu ikoranabuhanga mu kuzuza aya makuru basabwa, Ntagaramba avuga ko icyo kibazo bakimenye, ariko ko bamaze iminsi mu turere basaba inzego zinyuranye gufasha abarezi kuzuza aya makuru, ahari murandasi itihuta naho ubuyobozi bw’uturere bugafasha mu kubashakira uburyo kwo kwiyandikisha bwihuse kuri murandasi yihuta.

Igikorwa cyo kwiyandikisha kw’abarimu mu buryo bw’ikoranabuhanga cyatangiye nyuma y’ishyirwa ahagaragara kwa sitati yabo mu Gushyingo 2016 kikaba giteganywa gukorwa mu myaka 3.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE