2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

REMA yasabye inzego zose ubufatanye mu kwita ku bidukikije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 07:50:15

 
Share on:
 
Yasuwe:41
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’Ikigo k’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije (REMA), Eng. Ruhamya Coletha, avuga ko kugira ngo ibidukikije birusheho kubungwabungwa neza hakenewe ko abakora mu nzego zose bafata ingamba kandi mbere.

JPEG - 188.3 kb
Umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Eng. Coletha Ruhamya (Foto; Niyonsenga S)

Ibi Eng. Ruhamya yabigarutseho ejo hashize tariki 05 Ukuboza 2017 mu nama igamije kurebera hamwe ingamba zikwiye gufatwa mu rwego rwo kwita ku bidukikije.

Iyi nama yateguwe n’ikigo mpuzamahanga kita ku bidukikije (GGGI) aho abahagarariye inzego zifite aho zihurira n’ibidukikije bakomeje kwerekana igikwiye gukorwa ngo ibidukikije birusheho kubungabungwa.

Eng. Ruhamya yavuze ko kuba u Rwanda ruza mu bihugu bya mbere mu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite gahunda nziza mu kwita ku bidukikije bidakwiye gutuma abantu birara kuko kwita ku bidukikije ari akazi gahoraho kandi gakorerwa mu nzego zose.

Eng. Ruhamya yagize ati “Iyo tuvuze imigi ishingiye ku kwita ku bidukikije abantu benshi bagira ngo ni ugutera ibiti gusa, ubundi ubwo ni rya koranabuhanga ryita ku bidukikije tuba tuvuga, imihanda twubaka tukamenya ngo amazi turayaha iyihe nzira kugira ngo twirinde bya bindi by’amazi asenyera abantu, tugakora ku buryo dushyiraho ibikorwaremezo bitazabangamira ibindi bizaza nyuma cyangwa se ibisanzwe aho hantu.”

Akomeza agira ati “Ni ukwerekana rero ukuntu abantu bakwiye kubaka n’abubatsi bacu bakabigiramo ubumenyi, tukanareba za mashini zifata amashanyarazi y’izuba n’iziyungurura amazi dushyira ku nzu zacu uko zubatse niba ziri mu murongo twifuza wo kwita ku bidukikije, ikoranabuhanga mu kwita ku bidukikije ni ugukoresha ibikoresho bike kandi bigakora akazi neza.”

Agaruka ku kibazo cy’amafaranga bamwe mu bashaka gukora imishinga yita ku bidukikije, Eng Ruhamya yavuze ko amafaranga atari cyo kibazo kuko myinshi muri iyo mishinga iba itujuje ibyangombwa.

Ntare Bright, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu kigega k’igihugu gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije (FONERWA), yemeza ko ikibazo kigaragara mu mishinga yo kurengera ibidukikije icyo kigo cyakira ari uko akenshi iba ari imishinga itizwe neza cyangwa ikaba ari imishinga itagaragaza neza icyo izafasha abaturage.

FONERWA ivuga ko mu myaka 5 imaze ishinzwe imaze gutera inkunga imishinga igera kuri 35 gusa mu turere twose tw’u Rwanda mu gihe iyayigejejweho irenga 1000, iyo mishinga yose n’ibindi bikorwa by’iki kigega bikaba ngo bihagaze mu mafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 39.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE