2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu gihe kiri imbere abarezi bazatangira guhabwa ikemezo cy’ubunyamwuga

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 07:19:17

 
Share on:
 
Yasuwe:30
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko sitati y’abarimu isohotse mu igazeti ya Leta, hagiye gukurikiraho igikorwa cyo guhabwa ikemezo cy’ubunyamwuga muri uwo murimo.

JPEG - 263.6 kb
Ikemezo cy’ubunyamwuga kigiye kuzajya gihabwa abarezi mu gihe kiri imbere

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi mu Kigo k’igihugu cy’Uburezi, REB, ushinzwe imicungire y’abarimu no kubashyira mu myanya Ntagaramba Johnston, ngo kuba sitati y’abarimu yaramaze gusohoka mu igazeti ya Leta, bizakurikirwa n’imirimo myinshi ndetse na gahunda zinyuranye zigamije impinduka muri uyu murimo.

Ati “Sitati y’abarimu izakurikirwa n’impinduka mu barezi kuko hari ingingo nyinshi zikubiyemo zizatuma uyu mwuga urushaho guhabwa agaciro, bityo abawukora nabo bagahabwa ibyemezo by’ubunyamwuga.”

Avuga ko umurimo w’abarezi usanzwe ufite agaciro kawo kuko ari umwe mu ifasha igihugu kubona abantu bize kandi bajijutse, babasha gukora imirimo yose igihugu gikenera gukoresha, ariko sitati yabo yasohotse mu igazeti ya Leta mu Gushyingo 2016, izongera ako gaciro abarezi basanganywe muri sosiyete, ku buryo ikemezo cy’ubunyamwuga kizatangwa kizongera ikizere bari bafitiwe na Sosiyete nyarwanda.

N’ubwo uyu muyobozi atagaragaza neza igihe iki kemezo kizatangirira gutangwa, avuga ko igikorwa kirimo kuri ubu cyo kwiyandikisha kw’abarezi mu buryo bw’ikoranabuhanga kiri mu kibanziriza ibindi bikorwa biri inyuma birimo nk’iki cyo gutanga ikemezo cy’ubunyamwuga ku barezi.

Ati “Ntituramenya igikorwa nyiri izina cyo gutanga ikemezo cy’ubunyamwuga ku barezi igihe kizabera, ariko kirateganywa na sitati y’abarimu yasohotse mu igazeti ya Leta, bivuze ko kizabaho, ariko igihe ntiturakimenya.”

Abarezi bishimira ko iki gikorwa nikiba bagatangira guhabwa ikemezo cy’ubunyamwuga, umwuga wabo uzaba uhawe agaciro gakomeye, ndetse bazaba bashobora kubona imirimo no mu bindi bihugu bigize akarere kuko kizaba kigaragaza ko ari abarezi babigize umwuga.

Mukanoheri Angelique ni umurezi, yagize ati “Jye nishimiye ko sitati y’abarimu yasohotse mu igazeti ya Leta, hari byinshi izongera ku murimo wacu birimo agaciro, icyubahiro ndetse n’ikizere, izadufasha kandi kurushaho kwita ku murimo kuko tuzaba duteye intambwe igana aheza.”

Na none sitati y’abarimu igaragaza ko abarimu babikora batarabigize umwuga bagomba gushaka ubumenyi bw’umwuga mu burezi mu gihe k’imyaka 3 bitaba ibyo bakazakurwa mu burezi bakajya gukora ibyo bigiye.

Ntagaramba avuga ko abari mu mwuga w’uburezi bahawe umwanya wo gushakisha ubumenyi mu burezi bw’umwuga, ariko igihe nikigera bakazakurwa mu burezi bakajya gukora imirimo yindi bigiye.

Ati “Hari abantu bari mu burezi barize ibindi bitari bwo, ariko bafite impamyabumenyi za kaminuza n’izindi, abo rero sitati ibaha umwanya wo kwiga uburezi mu buryo bw’umwuga, ariko nibatabikora kugeza mu gihe cyagenwe bashobora kuzakurwa mu burezi bakajya gukora ibyo bigiye.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE