2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hemejwe umushinga w’itegeko wo kohererezanya abanyabyaha hagati y’u Rwanda na Etiyopiya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-06 06:57:39

 
Share on:
 
Yasuwe:472
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’Umushinga w’itegeko ryemeza burundu amasezerano yo kohererezanya abahamwe n’ibyaha n’ababikurikiranyweho hagati ya Leta y’u Rwanda na Leta ya Etiyopiya.

JPEG - 290.4 kb
Abadepite mu nteko rusange basuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko

Ayo masezerano yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 28 Mata 2017 ubwo Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Hailemariam Desalegn yasuraga u Rwanda.

Ubwo yasobanuriraga inteko rusange y’Abadepite ishingiro ry’uyu mushinga w’Itegeko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko bene aya masezerano asinywa mu rwego rw’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi aba agaragaza umubano mwiza ibihugu biba bifitanye.

Yagize ati “Ni amasezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha cyangwa se abahamwe nabyo mu gihe hari uwaburaniye mu kindi gihugu akavuga ngo ndashaka kujya kurangiriza ibihano iwacu.

Muri iki gihe ibyaha byambukiranya imipaka bikomeza kwiyongera, noneho twaba dukurikirana umuntu ho icyaha runaka igihugu kikatwitambika ngo nta masezerano yo kohererezanya abaregwa dufitanye.”

Akomeza agira ati “Ubu mu rwego rw’ubucuruzi umuntu ashobora kuza ari umushoramari akaba yakwambura abantu akagenda, hari igihe twajyaga tuvuga ibyo kohererezanya abanyabyaha abantu bakumva ko ari abakoze Jenoside gusa, ni ibintu bisanzwe ko ibihugu bisinyana amasezerano yo kohererezanya abakurikiranyweho ibyaha ndetse n’ababihamijwe”.

Abadepite babajije impamvu aya masezerano adasinywa hagati y’ibihugu bikigenda biguru ntege ku koherereza u Rwanda abanyabyaha birimo Zimbabwe izwiho kuba igifite Mpiranya Protais, maze Uwizeyimana Evode abasubiza ko ibi bijyana n’ubushake bw’ibyo bihugu kuko u Rwanda rwo ruba rugikomanga rusaba ko amasezerano yasinywa.

Umunyamabanga wa Leta yanavuze kandi ko hari n’aho ibihugu bimwe bisaba gusinyana n’u Rwanda bene ayo masezerano ariko bigashaka ko abanyabyaha bazayakoreshwaho baba ari abakoze ibyaha nyuma y’uko asinywe, ibintu u Rwanda ruhamya ko nta cyo byaba birumariye bitewe n’amateka yarwo yihariye.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE