2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Taekwondo: Uwiringiyimana yegukanye umwanya 4 mu mikino y’abafite ubumuga ku isi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 07:55:38

 
Share on:
 
Yasuwe:258
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Niringiyimana Jean Claude ukina umukino wa Taekwondo mu bafite ubumuga yegukanye umwanya wa 4 mu mikino rusange y’abafite ubumuga ku rwego rw’isi “IWAS World Games 2017”

JPEG - 193.1 kb
Niringiyimana Jean Claude ari kumwe n’umutoza we, Bagire Allain (ibumoso)

Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya 7 ikaba ibera mu mujyi wa Vila Real de Santo António muri Portugal yatangiye taliki 30 Ugushyingo izasozwa ejo taliki 06 Ukuboza 2017.
Ejo hashize taliki 04 Ukuboza 2017 ni bwo umukinnyi wari uhagarariye u Rwanda muri iyi mikino, Niringiyimana Jean Claude ukina mu kiciro cy’abari munsi y’ibilo 61 yakinnye aviramo muri ¼ .

Aganira n’Imvaho Nshya, umutoza we, Bagire Allain yatangaje ko muri iyi mikino bahinduye uburyo bw’imikinire aho bakina iminota utanze undi amanota 12 akaba amutsinze, abakinnyi bahangana ugize amanota 20 akaba ari we wegukana insinzi.
Yakomeje agira ati “Niringiyimana yaviriyemo muri ¼ asoza ku mwanya wa 4 gusa yagumye mu bakinnyi 10 ba mbere ku isi”.

Niringiyimana yatsinze umukinnyi wo muri Turukiya amanota 12 ku 8 arongera atsinda uwo muri Brazil amanota 18 kuri 6 nyuma akurwamo muri ¼ n’umukinnyi wo muri Mongolie amutsinze amanota 20 kuri 12.

Uyu mukinnyi ari kumwe n’umutoza baragaruka mu Rwanda uyu munsi taliki 05 Ukuboza 2017.

Niringiyimana ni irushanwa rya gatatu mpuzamahanga yari yitabiriye nyuma yo kwitabira imikino y’Afurika muri Taekwondo y’abafite ubumuga “African Para Taekwondo Open 2017” yabereye mu Rwanda muri Mata 2017 aho yegukanye umwanya wa 2 nyuma akanatorwa nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Mata 2017 n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’imikino y’abafite ubumuga ku isi “IPC Allianz Athlete of the Month for April 2017. Mu Kwakira 2017, Niringiyimana akaba yaritabiriye shampiyona y’isi yabereye mu Bwongereza “World Para Taekwondo Championships 2017” ariko ntiyabasha kubona umudali.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE