2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abamugariye ku rugamba baserukiye u Rwanda muri Tanzania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-05 07:49:04

 
Share on:
 
Yasuwe:248
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Basketball bakina bicaye mu magare “Wheelchair Basketball” yitabiriye ubutumire bw’igihugu cya Tanzania aho bafitanye umukino wa gicuti uza kuba uyu munsi tariki 05 Ukuboza 2017.

JPEG - 340.2 kb
Ikipe y’abamugariye ku rugamba yaserukiye u Rwanda muri Tanzania

Iyi kipe igizwe n’abakinnyi 5 y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu y’Umurenge wa Nyarugunga, ikaba yererekeje i Dar es Salaam muri Tanzania ejo hashize tariki 04 Ukuboza 2017.

Bizimana Dominique, umutoza w’iyi kipe yatangaje ko uyu mukino wa gicuti wateguwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka w’abantu bafite ubumuga wizihijwe ku cyumweru tariki 3 Ukuboza 2017.

Bizimana avuga ko bitewe n’uko batari basanzwe bafite ikipe ikina uyu mukino muri Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda”, bafatanyije na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero “ RDRC” kugira ngo ibashe kuboneka.

Ati “Nta bwo yari isanzwe ariko NPC-Rwanda ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero “RDRC”, bamaze kubona ubutumire bakoze ibishoboka ngo ikipe yitoze”.

Ashimangira ko uretse gukina uyu mukino wa gicuti, hari andi mahirwe bazabona arimo guhabwa amagare mashya, bigatuma uyu mukino utari usanzwe mu gihugu utezwa imbere. Ati “Igishimishije ni uko tugiye tukazaza dufite amagare yo gukinisha tukazabona uburyo twateza imbere umukino wa wheelchair Basketball mu Rwanda”.

Biteganyijwe ko iyi kipe yaserukiye u Rwanda ikina uyu mukino wa gicuti kuri Jakaya Mrisho Kikwete Youth Park i Dar es Salaam, akaba ari mbere yo kugaruka i Kigali ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza 2017.

Aba bakinnyi batanu berekeje i Dar es Salaam muri Tanazia ni Karagirwa Jules, Kabayiza Innocent, Niyonkindi Robert, Rurangirwa Jean Bosco na Nkusi Fred. Aba baherekejwe na Bizimana Dominique (umutoza) na Murema Jean Baptiste usanzwe ari Perezida wa NPC-Rwanda ari na we uyoboye iyi kipe.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE