2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasoje amasomo y’ubukanishi bihangiye imodoka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-04 07:43:47

 
Share on:
 
Yasuwe:554
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abasoje amasomo mu ishami ry’ubukanishi mu ishuri ry’imyuga rya EMVTC Remera bihangiye imodoka 2, bakaba bemeza ko bagiye ku isoko ry’umurimo gukora ibirenze ibyo.

JPEG - 137.1 kb
Imodoka abanyeshuri barangije amasomo y’ubukanishi bihangiye ubwabo

Udushya two guhanga imodoka ku banyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi twamuritswe n’abanyeshuri mu muhango wo guhabwa impamyabushobozi ku banyeshuri 372 basoje mu ishami ry’ubukanishi.

Umuyobozi mukuru muri uyu muhango, Kimenyi Burakari, Umuyobozi w’uburezi mu karere ka Gasabo yashimye urwego rw’ubumenyi abanyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi muri iri shuri bariho, ashimangira ko imbogamizi yagaragaraga hagati y’abatanga ubumenyi n’abakoresha bari baragaragaje ko ubumenyi butangwa butajyanye n’isoko ry’umurimo zigiye kuvaho.

Ati “Ubusanzwe hari imbogamizi zagaragaraga ku batanga ubumenyi n’abatanga imirimo, zijyanye n’uko wasangaga bavuga ko ubumenyi butajyanye n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo, bityo ugasanga batabasha gutanga imenyerezamwuga ku banyeshuri babagana.”

Umuyobozi w’ishuri Nshimiye Jacques yagaragaje ubumenyi abanyeshuri biga muri iri shuri bahabwa, avuga ko bwibanda ku bumenyingiro kuko butangwa ku kigero cya 80% mu gihe ubumenyi rusange (Theorie) butangwa ku kigero cya 20% gusa.

Ati “Muri iri shuri twihaye ingamba zo gushyira imbaraga mu gutanga ubumenyingiro kugira ngo abaryigamo basohoke bazi neza ibyo bize ndetse banabasha kugana isoko ry’umurimo batikandagira, ahubwo babasha no kuwuhanga bagatanga akazi.”

SP Mudacumura Jean Bosco, Komanda wa Station ya Polisi ya Remera wari uhagarariye uru rwego muri uwo muhango yagarutse ku myitwarire igomba kuranga urubyiruko muri rusange, abasaba kubumbatira umutekano aho batuye n’aho bazakorera, birinda ingeso mbi zo gufata ibiyobyabwenge kugira ngo babashe guhagarara neza nk’imbaraga z’igihugu kandi zubaka.

Yagize ati “Musoje amasomo yanyu mugiye gushaka imirimo no kuyihanga, muzirinda kuba urubyiruko rutukisha abandi, mwirinde gufata ibiyobyabwenge kuko nta kindi byabagezaho uretse urupfu.”

Yashimangiye ububi bw’ibiyobyabwenge muri sosiyete, avuga ko umuntu wanyweye ibiyobyabwenge ashobora gukora ibibi byose bibaho kuko aba atakibasha kwigenzura no kugenzura ibyo akora.

Ati “Abanywa ibiyobyabwenge ni bo usanga bahohotera abana, bahohotera abagore, bicana, bakora n’ibindi bibi byose bibaho, kuko ntibaba bagifite ubushobozi bwo kwigenzura, bakora ibibajemo.”

Mu banyeshuri basoje amasomo y’ubukanishi harimo n’abakobwa, bemeza ko biyemeje kwiga muri iri shami kuko basanze na bo bashoboye kimwe na basaza babo, babasha gukanika imodoka igakira ndetse bakanayitwara nk’uko basaza babo babigenza.

Mukamanzi Olive ni umwe mu bakobwa basoje amasomo y’ubukanishi muri EMVTC Remera, yagize ati “Nahisemo kwiga ishami ry’ubukanishi kuko nasanze nanjye nshoboye, mfite ubwenge, mfite n’ubushobozi bwo kwiga gukanika imodoka nkanabasha kuyitwara.”

Avuga ko abenshi mu banyarwanda bari bazi ko abakobwa batagomba kwiga ubukanishi kuko ari umurimo ukomeye, usaba imbaraga kandi abakobwa bakaba batagira imbaraga, ariko Mukamanzi avuga ko atariko bikimeze kuko iyo yari imyumvire we yita ishaje.

Ati “Abatekereza batyo baracyafite imyumvire ishaje kandi ikiri hasi, umukobwa abasha gukora umurimo nk’uwo musaza we akora, abasha kwiga ibyo n’abahungu biga kuko afite ubwenge nk’ubw’Imana yaremanye abahungu, nta mpamvu atakwiga umwuga uzamufasha kwiteza imbere no guhanga umurimo.”

Abasoje amasomo mu ishuri ry’imyuga rya EMVTC Remera biganjemo abahungu, abakobwa bari ku kigero cya 10%, ari na yo mpamvu bashishikarijwe kwiga imyuga no kongera uwo mubare kuko byagaragaye ko nabo bashoboye.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE