2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abikorera bafite uruhare mu gufasha Leta kugabanya ibitumizwa hanze

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-02 08:06:57

 
Share on:
 
Yasuwe:42
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abikorera PSF, Benjamin Gasamagera yagaragaje urugendo abanyenganda n’abacuruzi ku giti cyabo bamaze kugeraho mu gufasha Guverinoma muri gahunda yo kugabanya ibitumizwa hanze bishobora gukorerwa mu Rwanda.

JPEG - 247.7 kb
Benjamin Gasamagera, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga rw’Abikorera, PSF (Foto James R)

Gasamagera yavuze ko nk’abikorera, mu mwaka wa 2016 basezeranyije igihugu ko bazafatanya n’izindi nzego zitandukanye, biyemeza gushyigikira gahunda yo gukoresha no kongera ibikorerwa mu Rwanda, “Made in Rwanda”, bityo mu myaka 5 bakazaba bagabanyijeho hagati ya 30% na 50% ibitumizwa mu mahanga.
Yakomeje avuga ko ibyo bizagerwaho mu gihe bafashije igihugu kugera ku ntego kihaye yo kongera ibyoherezwa hanze ku gipimo cya 28% buri mwaka kugera mu 2018.

Ati “Kugira ngo abikorera tubigereho, twihaye intego yo gushyigikira gahunda Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda aho mu mwaka wa 2014 yatangije ubukangurambaga bushishikariza Abanyarwanda kugura ibikorerwa mu Rwanda no gushishikariza abikorera gukora ibicuruzwa byiza kandi byujuje ubuziranenge.”

Mu myaka ibiri ishize, ibikoresho byo mu bwubatsi bitumizwa mu mahanga byagabanutseho 17.2%, muri byo sima yagabanutseho hafi icya kabiri, ni ukuvuga 36.6% biturutse ku bushobozi bw’uruganda nyarwanda rutunganya sima bwazamutse. Hari kandi imyenda yatumizwaga hanze nayo yagabanutseho 21%.

Gasamagera yongeraho ko guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda bizarushaho kuzamura imyumvire ku baguzi, abanyenganda bakarushaho gukora byinshi byiza kandi byujuje ubuziranenge ari na ko ibikorerwa mu Rwanda bitaragera ku isoko mpuzamahanga birushaho kugera kuri ayo masoko.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent yabwiye abikorera ko kugira ngo Leta igere ku kerekezo cy’ubukungu muri 2026, abikorera ari imwe mu nkingi ishingiyeho mu kuzamura ubwo bukungu.

Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko kuva muri 2010 kugeza muri 2016 ibitumizwa hanze muri rusange byagabanutseho 2% mu gihe ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 11%.

Mu gihembwe cya mbere, umwaka wa 2017/2018, ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 10% mu gihe ibitumizwa hanze byagabanutseho 8% mu gihe imirimo yahanzwe yiyongereyeho 21%.

Rumwe mu nganda zikora imyenda, Hema Garment Ltd, rugaragaza ko mu mezi abiri rutangiye gushyira imyenda ku isoko rwavuye ku bushobozi bwo gukora imyenda 500 ku munsi ubu rukaba rugeze ku myenda 1 600.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE