2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RDB igiye guhemba ibyiciro 8 by’abashoramari

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-12-02 07:15:18

 
Share on:
 
Yasuwe:40
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo k’igihugu k’iterambere (RDB) kiratangaza ko kigiye guhemba abashoramari bo mu byiciro 8, mu rwego rwo kubashimira ko bakoze neza ndetse no mu buryo bw’imikoranire myiza.

JPEG - 297.2 kb
Clare Akamanzi, umuyobozi mukuru wa RDB mu kiganiro n’abanyamakuru (Foto James R.)

Nk’uko bisobanurwa n’Umuyobozi w’iki kigo, Clare Akamanzi, mu kiganiro n’itangazamakuru, ngo iki gikorwa kiri mu rwego rwo kwereka abashoramari banini n’abaciriritse ko igihugu kizirikana ibyo bakora birimo kugiteza imbere no kwiteza imbere ubwabo ndetse bakanatanga imirimo.

Ati “Ubusanzwe RDB ifite umuco wo gutanga ibihembo ku bantu bakoze neza n’abatanga serivisi nziza, kuri iyi nshuro tukaba tuzahemba ibyiciro 8 by’abashoramari bazaba bagaragaye ko bahize abandi.”

Akamanzi yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda, abashishikariza kongera imbaraga no gukomeza kwiteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu mu byiciro byose.

Umuyobozi wungirije wa RDB ushinzwe ibikorwa, Hategeka Emmanuel, yasobanuye neza ibyiciro bizaba bigomba kwitabira aya marushanwa yamaze gutangira, kwiyandikisha bikazasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017.

Yagize ati “Ubundi kwiyandikisha mu marushanwa ku byiciro binyuranye by’abashoramari byaratangiye, bizasozwa tariki ya 10 Ukuboza 2017, maze abatsindiye ibihembo babihabwe tariki ya 12 Mutarama 2018.”
Yavuze ko muri ibyo byiciro by’abashoramari harimo umushoramari w’umwaka, akaba ari uwageze ku ishoramari riruta abandi.

Hari ikiciro cy’umucuruzi wohereje mu mahanga ibicuruzwa ku rugero ruciriritse ariko bifite inyongeragaciro igaragara.
Muri ayo marushanwa kandi hazahembwa umushoramari w’udushya.

Hari n’ikiciro cy’umushoramari muto w’umwaka, ufite imyaka itarenze 35. Muri ayo marushanwa kandi hazaba harimo ikiciro cy’umushoramari wahize abandi mu gukora no gucuruza ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda.”

Hategeka yongeyeho ko hari n’ikiciro cy’abashoramari ba serivisi, ubukerarugendo, ibigo by’imari, iby’ubwishingizi n’ibindi.

Umuyobozi wungirije muri RDB avuga ko abo bireba baziyandikisha banyuze ku rubuga rwa RDB, bagashyiraho amakuru aberekeye bitewe n’ibyo babazwa, nyuma bikazashyikirizwa abakemurampaka, bagahitamo abakwiye ibyo bihembo bagendeye ku barusha abandi, abatowe bakongera bagashyikirizwa ku nshuro ya nyuma abakemurampaka 3 bazaba bagomba kwemeza ibyo aba mbere bakoze.

Bamwe mu bari muri ibi byiciro bitabiriye imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda baganiriye n’Imvaho Nshya ku bijyanye n’aya marushanwa, bishimiye ko hagiye kubaho amarushanwa azanitabirwa n’ikiciro cyabo, bavuga ko bishimye ko na cyo kitibagiranye kandi ko basanga ibyo bakora bihabwa agaciro gakomeye.

Bizimana Hamdan ukora inkweto, akaba aturuka mu karere ka Nyarugenge, yagize ati “Sinishimye kuko ari jye uzabona igihembo cya mbere, ahubwo nshimishijwe n’uko ikiciro cyacu k’ibikorerwa mu Rwanda kitibagiranye mu rwego rw’abashoramari, bigaragaza ko igihugu kiduha agaciro ku byo dukora, ndetse ni n’uburyo bwo kudushishikariza kwigira no kwihesha agaciro.”

Mukakabano Sifa na we ucuruza ibikorerwa mu Rwanda, yishimira ko Leta y’u Rwanda yabahaye urubuga rwo gukoreramo ndetse ngo n’isoko rikaba rihari, akanishimira kurushaho ko ikiciro cy’abashoboramari b’imbere mu gihugu bakora bakanacuruza ibikorerwa mu Rwanda batibagirana.

Ati “Ubu ni bumwe mu buryo bwinshi bwo guteza imbere ibikorerwa iwacu mu Rwanda, bizarushaho kugira agaciro ndetse n’umurimo dukora utange ikizere.”
Abashoramari banini n’abaciriritse ni bamwe mu bagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, bakaba bashishikarizwa kwitabira aya marushanwa.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE