2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwandakazi banyuzwe n’imiyoborere ya FPR yatumye batinyuka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-30 07:21:58

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imyaka 23 irashize Umuryango FPR-Inkotanyi uri ku isonga ry’ubuyobozi bw’u Rwanda, hakaba hashize imyaka 30 uyu Muryango uvutse. Abanyarwandakazi ni bamwe mu banyuzwe n’ubu buyobozi, kuko basubijwe ijambo kandi bahabwa urubuga rwo gukora ibikorwa bibateza imbere binyuze mu kwibumbira mu makoperative, gukorana n’ibigo by’imari, ari nako bihangira imirimo.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (urugamba rwarwanywe n’ingabo zari iza FPR-Inkotanyi), hahinduwe byinshi hagamijwe iterambere ry’Umunyarwanda n’Umunyarwandakazi, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bushimangira ko Abanyarwanda bose bafite umugabane ungana mu gihugu kuko ako gaciro ni ko FPR-Inkotanyi yari ishyize imbere. Abagore bahawe agaciro, bavanwa mu bikari, batangira gukorera imiryango n’igihugu. Ubuhamya burivugira.

JPEG - 427 kb
Abagore bamaze gusobanukirwa akamaro ko gukorera mu makoperative, aho bahurira bikoroha kubafasha

Umuryango FPR-Inkotanyi watumye umugore asobanuka

Mukeshimana Françoise, ni umwalimukazi mu karere ka Kicukiro, ni umwe mu bagaragaza uko yateye imbere kubera iyi miyoborere myiza. Mukeshimana abihamya muri aya magambo, ati “Ndashimira cyane Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na FPR-Inkotanyi kuko yasubije agaciro umugore. Muri uyu mugi ntuye mu nzu yange, mu gipangu gisobanutse. Mfiten’ikindi gipangu nkodesha. Ndashima Leta y’ubumwe ukuntu ishishikariza buri wese kuvana amaboko mu mufuka, bityo umuntu agaharanira kwigira.”

Mukeshimana avuga ko uretse umurimo we wo kwigisha, ubu ari umworozi w’inkoko zitanga amagi, aho atunze inkoko zigera ku 2000. Aha ni ho ahera ashimira umuryango FPR-Inkotanyi kuko nk’uko abishimangira, ngo mbere yo kwinjira muri uwo muryango yarangwaga n’ubwihebe none ubu ngo si ko bikimeze.

JPEG - 415.4 kb
Itsinda rigizwe n’abagore bahoze bakora mu bucuruzi bw’akajagari, bazunguza mu muhanda barashima imiyoborere myiza ihesha agaciro umugore (Foto James R)

Amatsinda yafashije abagore gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari

Hirya no hino mu gihugu abagore bibumbiye mu matsinda, kenshi abatinyura gukorana n’ibigo by’imari. Urugero ni abagore bo mu murenge wa Kanzenze mu karere ka Rubavu, bishimira intambwe bamaze gutera mu iterambere, babikesha umuco wo kwizigamira no gukorana n’ibigo by’imari, umuco batorejwe mu matsinda.

Imyaka imaze kuba itatu abatuye Umurenge wa Kanzenze batangiye gahunda yo kuzigama no kugurizanya binyuze mu matsinda, kuri ubu hari amatsinda 53 agizwe n’abanyamurango 1590 barimo abagore 1230 n’abagabo 360.

Bamwe mu bibumbiye muri aya matsinda, bavuga ko byabatinyuye bakaba basigaye bakorana n’ibigo by’imari, bazigama ndetse bakaka n’inguzanyo bagakora ibibateza imbere.

Mushimire Emerance, umwe mu bagore bitabiriye iyi gahunda, yagize ati “Kwibumbira hamwe byaradufashije, ubu ngeze ku rwego rwo kuba nahabwa miliyoni 8 kandi nkazishyura neza ndi kumwe n’abandi kandi noneho dufite amahirwe menshi duhabwa no kuba turi hamwe, nko kuba habaho ikigega kidufasha mu bwizigame.”

JPEG - 604.2 kb
Mukeshimana Françoise, yemeza ko Umuryango RPF Inkotanyi ariwo watumye umugore asobanuka ( Foto Gisubizo G.) - Copy

Yakomeje agira ati “Kuri ubu ikibazo cya mituweli twaragikemuye tubikesha kuba turi hamwe.”

Abagore bakoresha amahirwe igihugu cyabahaye bihangira imirimo

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Mwubahamana Félicité, umugore utuye mu karere ka Kicukiro, akora bizinesi, aho yibanda cyane ku gukorana n’ibigo by’imari, bikamuguriza, agakora ibikorwa bibyara inyungu. Avuga ko ukuntu yahereye kuri zeru ariko akabasha kugira aho ava n’aho ageza umuryango we.

Yagize ati “Ndashimira imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yahaye umugore ijambo atari yarigeze agira. Kuva mu mwaka wa 2000 natangiye gukorana n’Ikigo k’Imari iciriritse nkorera mu matsinda y’abantu 4, bakajya batuguriza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 yo kugabana tukayishyura mu gihe cy’amezi atandatu.”

Avuga ko icyo gihe bayakoresheje bakishyura neza, ubwa kabiri bagurizwa ibihumbi 200, nabwo bayishyura neza, bituma babizera, babasaba kuva mu matsinda, bwa mbere agurizwa ibihumbi 300, arayakoresha, arunguka, ayishyura neza, ubwa kabiri afata ibihumbi 600 nabwo yishyura neza, ubwa gatatu bamuha Frw 1, 200, 000 yo kwishyura mu gihe cy’umwaka nabwo arayakoresha arunguka yishyura neza.

Nyuma yaje guhindura bizinesi ariko ntiyagenda neza. Icyakora nk’uko akomeza abivuga ngo yaje gukoresha uko ashoboye arishyura, bimuhesha amahirwe yo kugurizwa Frw 2,500,000 aguramo icyuma gisya, aza no kugura imodoka nto itwara abagenzi (taxi voiture) ntibyunguka uko yabishakaga, bituma abigurisha yigira inama yo gushora mu kubaka inzu ziciriritse.

JPEG - 449 kb
Mwubahamana Félicité, umugore utuye mu karere ka Kicukiro, akora bizinesi, aho yibanda cyane ku gukorana n’ibigo by’imari (Foto James R.)

Icyo gihe bamugurije andi mafaranga 4,500,000, asana inzu mu gipangu yaguze, gifite imiryango ikodeshwa igera kuri 4 aho ku kwezi asarura amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 150.

Kubera kwishyura neza, yaje kugurizwa andi Frw 8,000,000 aguramo indi nzu akodesha ibihumbi 100 ku kwezi. Mwubahamana Félicité avuga ko yabashije gutunga umuryango we neza kandi abasha kwishyurira abana be za kaminuza.

Yagize ati “Imiyoborere myiza ni yo yaduhaye amahirwe yo gukorana n’ibigo by’imari, aho abakozi babyo badukurikirana bakatugira inama ku buryo umuntu agira aho ava n’aho agera.”

Abagore bahoze bazunguza mu muhanda bafite ubuhamya

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya yasuye bamwe mu bagore bakorera ku Gisimenti bahoze bacuruza mu kajagari, mu buryo butemewe n’amategeko. Bashima Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda uburyo yabahaye amahugurwa ndetse ikabishyurira umwaka wose inzu yo gukoreramo iri ahantu heza ku buryo bafite intego yo gutangira kwiyishyurira inzu umwaka utaha.

Munezero Daphrose, umucuruzi w’imbuto, akaba na Perezidante w’itsinda Dufatanye Giporoso, itsinda rigizwe n’abagore bahoze bakora mu bucuruzi bw’akajagari, bazunguzaga mu muhanda, avuga ko bameze neza, bacuruza bakunguka ku buryo bashima imiyoborere myiza uburyo bitaweho.

Yagize ati “Harabaye ntihakabe! Ubu nta mugore warota kuzongera gusubira mu bucuruzi butemewe. Twaraje twishyira hamwe nyuma yo kubona ko ibyo dukora bitajyanye n’amategeko, twibumbira mu matsinda, tujya ku murenge, umurenge uratwakira, ni wo watuvanye mu muhanda, utwereka aho gukorera.”

Yungamo ati “Mbere byari ibibazo kuko twakoraga ubucuruzi butaduhesha agaciro. Kuri ubu turacuruza neza, turarangura imari nziza, Leta yatwishyuriye inzu yo gucururizamo umwaka, tubona abakiliya ku buryo dufite gahunda yo gutangira kwiyishyurira ubukode umwaka utaha.”

Ubu aba bagore ngo babayeho babasha kwitunga mu buzima bwa buri munsi, gutunga imiryango yabo, kuyishyurira ubwisungane mu kwivuza, kwishyurira abana babo, amashuri n’ibindi.

By’akarusho ngo bafite ikerekezo. Munezero Daphrose yagize ati “Twatangiye dukorera mu matsinda ariko ubu tumaze kuba koperative yitwa ikerekezo gishya 2020. Mu nyungu tubona, tubasha kwizigama buri kwezi kuko buri munsi buri muntu atanga ibiceri 400 by’ubwizigame kandi uba wariye wabonye n’ayo kuranguza.”

Barateganya kugura ikibanza bakubaka inzu z’ubucuruzi bazajya bakodesha abandi kandi nabo bagakoreramo.

JPEG - 4.3 Mb
Namukwaya Jacky, umukanishi, akazi kera abakobwa n’abagore batashoboraga gutinyuka gukora

Yagize ati “Turashimira Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame uburyo yita ku bagore, akabaha ijambo, nkatwe twari duciye bugufi, abasha kutuzamura, atuvana mu muhanda kuko twasuzugurwaga. Ubu twahawe ijambo, umugore abayeho neza kandi yateye imbere.”

Hari imirimo abagore batakoraga ubu batinyuwe

Mu bihe byashize, wasangaga umugore hari imirimo yita iy’abagabo kubera amateka. Ibi bigatuma ahora ahanze amaso umugabo ngo abe ari we umukemurira ibibazo byose. Kuri ubu, ibintu byarahindutse cyane, abagore usigaye ubasanga mu mirimo yose ndetse kenshi bakayikora neza kurusha abagabo.

Imvaho Nshya yasuye Namukwaya Jacky, umukanishi. Ni akazi akora neza nkuko abagabo bakorana na we babihamya. Ngo hari n’ubwo abakiliya benshi baza ari we babaririza.

Namukwaya avuga ko ari akazi akunda kuko kamutunze. Ni akazi afatanya no gucuruza ibyuma by’imodoka bisimbura ibyashaje (pièce de rechange). Avuga ko afite ikerekezo cyo kuzubaka inzu nziza akagura n’imodoka ariko ikiruseho akagana banki kugira ngo abashe gusohoza inzozi ze zo gushinga igaraje rye.

Ni igihe cyo kuvuduka

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, Hon. Uwumukiza Françoise, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’abagore, yashimye ubuyobozi bwiza bw’igihugu uburyo bwahaye umugore ijambo. By’umwihariko ashima uwo Abanyarwanda bongeye kugirira ikizere Nyakubahwa Paul Kagame n’Umuryango FPR-Inkotanyi akomokamo, agashima n’Abanyarwanda bamuhundagajeho amajwi kugira ngo yongere abayobore nyuma yo kubona ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Avuga ko kuri ubu Umunyarwandakazi yifitiye ikizere nyuma yo kubona ubushake bwa Leta y’u Rwanda bwo gukora uko ishoboye kugira ngo abagore biteze imbere. Uwumukiza yakomeje agira ati “Tumaze kubona abagore benshi bumva kandi bakora vuba, ubu turi mu gihe cyo kuvuduka.”

Asanga abagore bamaze kurenga ibyo gucuruza inyanya gusa kuko ubu batangiye gukora byinshi ndetse bakambuka n’imipaka. Akomeza avuga ko impinduka zigaragara cyane kubera ko kuri ubu umugore ashimangira na we agaciro yahawe bityo kwitinya biragenda bikendera.

Yibutsa abagore ko hari amahirwe ahari mu gihugu yabashyiriweho mu gukorana n’Ikigega k’Ingwate ari cyo BDF, ibigo by’imari iciriritse, Kora wigire, kwibumbira hamwe n’abandi mu makoperative, ibimina n’ibindi, ari naho ahera abasaba kwihuta mu iterambere ry’Igihugu.

Kuri ubu, imibare igaragaza ko umubare w’abagore bakorana n’ibigo by’imari wavuye kuri 36% muri 2012 ugera kuri 63% muri 2016. Ibi bikiyongeraho impinduka nziza zazanywe na gahunda yo gushyiraho BDF, ikigega k’ingwate gikorana n’amabanki hafi ya yose, kigatanga ingwate ku rugero ruri kuri 75% ku rubyiruko n’abagore, kugira ngo imishinga yabo yo kunguka ye kubura amafaranga.

Ubuyobozi bw ikigega BDF buvuga ko 70% by’imishinga bakira ari iy’ abagore. Bakaba bamaze kwakira imishinga irenga ibihumbi 90 y’abagore bafite inyota yo gutera imbere babyaza amahirwe uburenganzira bahawe na Leta iyobowe na FPR-Inkotanyi.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE