2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Imanza 440 zizaburanishwa mu cyumweru cyo kurwanya ihohoterwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-30 07:08:28

 
Share on:
 
Yasuwe:66
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urukiko rw’Ikirenga ruratangaza ko mu cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ruzaburanisha imanza 440 zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi urukiko rw’ikirenga rukaba rwabitangaje ku wa Gatatu tariki 29 Ugushyingo 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku kicaro cyarwo.

Urukiko rw’Ikirenga mu kwifatanya na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) mu cyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa rukaba rugiye kwita by’umwihariko ku manza zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho usanga umubare munini w’abakorerwa icyo cyaha ari abagore n’abakobwa.

Perezida w’urukiko rukuru Kaliwabo Charles wari uhagarariye perezida w’Urukiko rw’ikirenga muri icyo kiganiro n’itangazamakuru akaba yavuze ko ubutabera bugiye kuburanisha izi manza mu gihe k’iminsi 16 akomeza avuga ko bagiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakoresha ijambo “kutarihishira”kandi ko iyi ari intangiriro ariko si ryo herezo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

JPEG - 724.9 kb
Kaliwabo Charles Perezida w’Urukiko rukuru(ibumoso) na Rutozana Angelina umugenzuzi w’inkiko (iburyo)

Kaliwabo avuga ko kandi ibihano bigenda bizamuka uko umwaka uza atanga ingero aho kuri ubu iyo uhamwe n’icyaha cyo gukorera umwana ihohoterwa rishingiye ku gitsina urukiko rugukatira igihano cya burundu bakoroherezwa nibura umuntu agafungwa imyaka 10 y’igifungo, guhohotera umuntu mukuru we ukatirwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itanu (5)kugera kuri irindwi (7). Ku bashakanye iyo uhamwe n’icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina ukatirwa hagati y’amezi abiri (2)n’atatu(3)

Yanagaragaje ko inkiko zakira imanza nyinshi z’ibyaha bijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aho mu myaka itatu ishize hagiye haboneka imibare igiye itandukanye mu mwaka wa 2014-2015 hakiriwe imanza zigera ku 2 321 abagera ku 1 844 bahamwa n’icyaha, muri 2015-2016 hakiriwe ibirego bigera ku 2 645 abagera ku 1 920 bahamwa n’icyaha naho muri 2016-2017 hakiriwe ibirego bigera ku 1 869 abagera ku 1 951 bahamijwe icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yakomeje avuga ko abagezwa mu nkiko ari bake cyane kuruta abatagezwa mu nkiko bitewe n’impamvu zitandukanye harimo nk’uko uwakorewe ihohoterwa atinya kubivuga ngo batamenya ko yafashwe ku ngufu bakamuseka cyangwa agafatwa ukundi mu muryango. Gutanga amafaranga no kuganira hagati y’imiryango akaba ariho birangirira batagiye mu nkiko n’ibindi.

Icyumweru cyahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa kizamara iminsi 16 (cyatangiye ku wa 24 Ugushyingo kikazasozwa ku wa 10 Ukuboza 2017).

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE