2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ijabo Ryawe Rwanda ryatangije irushanwa ry’abatarengeje imyaka 13

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-28 12:28:26

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku cyumweru taliki 26 Ugushyingo 2017, ubuyobozi bw’ihuriro ry’amashuri yigisha umupira w’amaguru mu Rwanda “Ijabo Ryawe Rwanda” batangije ku mugaragaro irushanwa ry’abana batarengeje imyaka 13.

JPEG - 339.7 kb
Abana bitabiriye irushanwa rya mbere ry’imikino y’abatarengeje imyaka 13 yateguwe n’Ijabo ryawe Rwanda

Iri rushanwa ryatangirijwe mu Karere ka Huye rigomba gukomereza mu bindi bice byose by’igihugu.

JPEG - 365.5 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Huye asuhuza abana mbere yo gutangiza iri rushanwa

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’Ijabo Ryawe Rwanda amasanteri 223 ni yo ari muri League 5 mu gihugu hose. Bitaganyijwe ko aya marushanwa azamara amezi abiri azahuza abana bagera ku bihumbi 6 na 690.

Ubwo iyi mikino yatangizwaga ku rwego rw’igihugu, umuyobozi w’Akarere ka Huye, Muzuka Eugene wari n’umushyitsi mukuru yashimiye Ijabo Ryawe Rwanda kuba barahisemo guhera muri aka Karere. Yakomeje avuga ko bazafatanya kuzamura umupira w’abana kuko aka karere gafite ibibuga byinshi kandi byiza ku buryo batazabura aho bakinira kugira ngo bagaragaze impano zabo.

Uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Kayiranga Albert usanzwe ari umuyobozi wa Komisiyo ya tekinike n’iterambere yatangaje ko iki gikorwa ari kiza ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ko bagomba kugishyigikira.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan yatangaje ko nyuma y’aho atorewe muri Werurwe 2017 icya mbere yari yasabwe n’abanyamuryango ari ugutangiza iri rushanwa kuko byahoraga mu mvugo ariko ntibishyirwe mu bikorwa.

JPEG - 309.8 kb
Ubwo umuyobozi w’Akarere ka Huye, Muzuka Eugene yari kumwe n’umuyobozi w’Ijabo ryawe Rwanda, Sheikh Habimana Hamdan bagiye gutangiza irushanwa ku mugaragararo

Ati “Bansabye ko irushanwa ry’abana ryajya ribaho buri gihe, uyu munsi ryatangiye kandi turizera ko rizajya riba buri mwaka mu biruhuko bikuru. Dutangiriye ku batarengeje imyaka 13 ariko tuzanakomereza no bindi byiciro”.

Mu gutangiza iri rushanwa habaye imikino ibiri mu bahungu aho Huye FTC yatsinze Excellence FTC ibitego 2-0 naho Mukura FTC itsinda Amagaju FTC ibitego 3 kuri 1. Mu bakobwa, The Winners yatsinze Amizero y’Ubuzima Kibirizi ibitego 2-0.

Uko irushanwa rizagenda
Sheikh Habimana Hamdan yatangaje ko bari bifuje ko irushanwa ryaba muri Kamena 2017 ariko bahura n’imbogamizi kuko ibiruhuko by’abana biba ari ibyumweru 2 gusa.
Ati “Twabanje kwitegura bihagije, dushaka abatoza babihuguriwe gutoza abana ndetse n’abantu barenga 30 bazakurikirana amarushanwa bagatanga raporo. Twanashatse kandi abazadufasha mu buvuzi n’ibindi”.

Umuyobozi w’Ijabo Ryawe Rwanda yakomeje avuga ko irushanwa rizamara amezi abiri aho amasanteri agomba gukina mu duce baherereyemo (Zone) nyuma amakipe abiri akazamuka ku rwego rwa League aho ikipe ya mbere izahembwa ibihumbi 150 n’igikombe naho iya kabiri igahabwa ibihumbi 100.

Aya makipe 10 azava muri League eshanu azahurira mu mujyi wa Kigali akine hanyuma amakipe 3 ya mbere azahabwe ibihembo. Sheikh Habimana Hamdan ati “Nturabigena ariko birahari”.

Yakomeje avuga ko ba bantu bashyizeho bo gukurikirana amarushanwa bazatoranya abana bagera kuri 50 b’abahanga kurusha abandi hanyuma bakurikiranwe bishobotse babe bakoherezwa ahandi mu mashuri y’umupira w’amaguru mu bihugu byateye imbere kugira ngo bakomeze bazamure impano zabo.

Nta nkunga iyari yo yose barabona
Ijabo Ryawe Rwanda ni abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”. Kuri ubu Politiki y’u Rwanda uretse no mu mupira w’amaguru ni ukuzamura imikino bihereye mu bana.
N’ubwo Ijabo Ryawe Rwanda batangije iri rushanwa, Sheikh Habimana atangaza ko nta nkunga iyari yo yose bari babona ko ari bo bishatsemo ubushobozi ubwabo ariko ko inzego z’ubuyobozi nka FERWAFA na Minisiteri y’umuco na Siporo babizi ko iri rushanwa rihari.
Gusa Sheikh Habimana avuga ko yifuje gusaba ubufasha muri FERWAFA bakamubwira ko bagomba gushaka ubuzima gatozi ubu bakaba barabubonye, mu minsi ya vuba akaba azasubirayo. Ati “Ntawe navuga ngo yaranyimye kuko hari ibyo ntari nujuje ariko ubu byose birahari”.
Sheikh Habimana yijeje ko n’ubwo batarabona abo baterankunga ariko nk’abagize Ijabo Ryawe Rwanda bihaye intego yo kudatsindwa. Ati “Irushanwa rizabaho kuko aba bana bafite ababyeyi tuzafatanya. Iyo abantu bahuriza hamwe bafite intego icyo bashaka bakigeraho, tugomba gukora uzadufasha akaza hari icyo twakoze”.

Uburyo abana bavaga muri za ‘Centre’ bugiye kunozwa
Sheikh Habimana yatangaje ko bashoboraga gutegura irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 cyangwa 17 kuko babafite ariko ko bashatse gutangirana n’abafite imyaka 13 kugira ngo berekane ko mu Rwanda hari abana bafite impano ariko zitabyazwa umusaruro.

Muri iyi minsi hari ikibazo cyakunze kugaragara aho umukinnyi azamukira mu ishuri runaka ariko ugasanga ikipe iramutwaye ntigire icyo isigira ishuri ryamuzamuye. Sheikh Habimana avuga ko ibi bitazongera kuko ubu abana bose barimo kubakorera amafishi n’imyirondoro yabo ndetse banabahaye amasezerano.

Yagize ati “Nifashishije abanyamategeko dukora amasezerano, Ababyeyi, Centre na FERWAFA bagomba kugirana n’umukinnyi nyuma nyajyana muri FERWAFA mbasaba itegeko iyo imanza zibaye hagati y’umukinnyi, ikipe na Centre nsanga nta rihari ari bya bindi by’ubwumvikane”.

Yakomeje agira ati “ Abana bose dufite urutonde rwabo n’imyirondoro , ikipe izajya ishaka umukinnyi izasinya amasezerano na Centre, ubuyobozi bw’Ijabo buyemeze ukuriye League asinyeho na FERWAFA isinyeho iyo kipe ibyemeje igihe cyose wa mukinnyi agikina hari amafarana angana na 10% agomba kujya mu Ijabo Ryawe Rwanda, natwe twagiranye amasezerano n’ubuyobozi bwa za Centre agaragaza icyo twe tugomba kubona nabo icyo bagomba kubona”.

Sheikh Habimana Hamdan avuga ko abantu bakwiye kumva ko mu mupira hatajyamo abantu b’imburamukoro ko umupira ushobora gutunga umuntu kuko ahandi amashuri azamura abana abona amafaranga. Ati “Nitwifuza kuraga abatoza b’abana ubukene kandi abo bigishije barabaye abaherwe”.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE