2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibikorerwa mu Rwanda bigiye kongererwa amahirwe ku isoko rya Leta

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-28 08:13:53

 
Share on:
 
Yasuwe:187
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi mukuru w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) Stephen Ruzibiza, yatangaje ko ibigo bikora ibikorerwa mu Rwanda byongeye bikaba bikoresha ibikoresho by’ibanze byo mu Rwanda bigiye kongererwa amahirwe yo ku ipiganwa ry’amasoko ya Leta, akava kuri 15% akagera kuri 25% ku bindi bigo bizajya biba bipiganira isoko rimwe.

JPEG - 256.1 kb
Ruzibiza Stephen, umuyobozi mukuru wa PSF, iburyo na Sebera Michael, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (Foto Samuel M)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 27 Ugushyingo 2017 ubwo urugaga rw’abikorera (PSF) na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) basobanuriraga itangazamakuru aho imyiteguro yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo” igeze.

Ruzibiza yavuze ko ubusanzwe mu itegeko ry’amasoko ya Leta riha amahirwe arushijeho ya 15% ibigo bikora ibikorerwa mu Rwanda bikoresha n’ibikoresho byo mu Rwanda ariko PSF yamaze gusaba ko bishyirirwaho andi mahirwe.

Ati “Uyu munsi itegeko riteganya ko iyo abantu babiri bapiganira isoko, iyo ari kompanyi nyarwanda ikora ibintu byose biturutse hano mu Rwanda, iyo bagiye kuyiha amanota yo kuzitondeka, iyo kompanyi iba ifite 15% kubera ko ari kompanyi nyarwanda, kandi ibyo ikoresha bituruka hano mu Rwanda. Hakabaho n’ubundi buryo (runaka) ufite kampanyi hano, yanditse mu Rwanda ariko ibyo iduha ku isoko yabiranguye hanze yo ibona 10%. Iyi ni yo mibare dushaka ko izamuka ive kuri 15% ijye kuri 25%, kandi ibyo byamaze kwemerwa bisigaje kwemerwa n’Inteko ishinga amategeko.”

Umuyobozi mukuru w’igenamigambi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Munyurangabo Jonas, yasobanuye ko kugira ngo igicuruzwa gishyirwe ku rutonde rw’ibikorerwa mu Rwanda ari uko kiba kigizwe na 30% y’ibigikoze ari ibiturutse mu Rwanda cyangwa 100% ibigikoze biva mu Rwanda.

Yagaragaje ko kuva hatangizwa gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, ibitumizwa hanze bikiri hejuru y’ibyoherezwa hanze, aho mu bicuruzwa na serivisi bikiri kuri 51% y’ibitumizwa hanze byose.

Kugira ngo icyo cyuho gikomeze kugabanuka, hari intego eshatu zitabwaho zirimo kongera ubwinshi bw’ibikorerwa mu Rwanda, kongera ubwiza no guhanganisha ubwiza ku isoko no gutuma habaho gukenera cyane ibikorerwa mu Rwanda; ibyo byose bikazagerwaho abantu bagize uruhare mu guha agaciro ibikorerwa mu Rwanda bigakoreshwa ku bwinshi bityo n’igiciro kikagabanuka uko bishoboka.

Kugeza ubu ibigo biri hagati ya 420 na 450 ni byo byamaze kwiyandikisha ko bizitabira kumurika ibicuruzwa mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda rizatangira tariki ya 29 Ugushyingo kugeza tariki ya 5 Ukuboza 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE