2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karate: Nkuranyabahizi agiye gusangiza abandi batoza ubumenyi yakuye mu Busuwisi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 15:53:47

 
Share on:
 
Yasuwe:65
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umutoza w’ikipe y’igihugu akaba n’umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino wa Karate mu Rwanda “FERWAKA”, Nkuranyabahizi Noel aratangaza ko agiye gusangiza ubumenyi yungukiye mu Busuwisi abandi batoza.

JPEG - 345.6 kb
Nkuranyabahizi Noel nyuma yo kuva mu Busuwisi agiye gusangiza abandi batoza ubumenyi yakuyeyo

Kuva taliki 22 Nzeri kugeza 22 Ugushyingo 2017 , Nkuranyabahizi yakurikiye amasomo ya siporo ku rwego rwo hejuru i Lausanne mu Busuwisi mu ishuri rya “Sports Academy” aho yoherejwe na Komite Olempike y’u Rwanda ku nkuga ya Solidarité Olympique.

Nyuma y’aya masomo y’amezi abiri ahabwa abatoza n’abayobozi ba Tekinike , Nkuranyabahizi Noel yagiranye ikiganiro n’Imvaho Nshya agira byinshi avuga ku byo yigiye hariya n’icyo agiye gukora muri iyi minsi.

Nkuranyabahizi yatangaje ko bize byinshi ariko iby’ibanze akaba ari uburyo bategura abakinnyi bashobora gukina mu rwego mpuzamahanga kandi bakitwara neza.

Yakomeje avuga ko muri uku gutegura umukinnyi bize uko wamutegura mu kumwongerera ingufu, kumutegura mu mutwe, kumufasha mu mirire, kureba aho umukinnyi aba n’ibyo abamo mu buzima busanzwe ndetse no kumwitaho igihe yagize ikibazo nk’imvune n’ibindi.

Icyo yungukiye muri aya masomo

Aya masomo yitabiriwe n’abantu bari baturutse mu bihugu 8 birimo u Rwanda, Mali, Djibouti, Burkina Faso, Niger, Algerie, Guinea Conakry na Moldavie. Nkuranyabahizi yatangaje ko yungukiye byinshi kuri aba bantu bari kumwe kuko n’ubwo bari mu mikino itandukanye ariko bagiye basangira ibitekerezo by’uko bakora mu guteza imbere siporo bashinzwe.

Avuga ku bategura amasomo, yashimangiye ko babikorana ubuhanga kuko bahuriza imikino yose mu ishuri rimwe ariko buri wese akaganisha ku mukino we.

Akomeza avuga ko ababahaye amasomo baba barabaye abakinnyi bakomeye nyuma bakaba abatoza aho banaberetse ibyo bakoze. Ati “Akwereka amashusho y’aho yatoje nk’umukinnyi akiri umwana akamukwereka mu mikino Olempike yatwaye umudali mbese umuntu ahita abona ikigomba gukorwa kugira ngo umuntu ategura umukinnyi kugeza ku rwego rwo hejuru”.

Agiye gusangiza abandi batoza ubumenyi

Nkuranyabahizi avuga ko icyo agiye gukora ari ugusangiza abandi batoza ubu bumenyi yakuye mu Busuwisi kugira ngo haboneke abatoza benshi bazafasha kuzamura abakinnyi bakagera ku rwego rwo hejuru.

Amateka ya Nkuranyabahizi Noel
Nkuranyabahizi yavukiye mu Karere ka Gisagara mu 1981 kuri Nzabamwita Christophe na Mukamana Christine. Ubu atuye mu mujyi wa Kigali. Yize amashuri abanza muri Gisagara, amashuri yisumbuye ayiga i Kansi asoreza muri GS Gihundwe.

Uko yatangiye gukina Karate
Nkuranyabahizi yatangiye akora siporo nk’abandi bana bose nyuma mu 1998 atangiye amashuri yisumbuye ni bwo yatangiye gukina umukino wa Karate aho mu biruhuko yakoreraga ahahoze ari muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda “UNR”. Yarangije icyiciro rusange afite umukandara w’ubururu.

Nyuma Nkuranyabahizi yaje gukomereza amashuri muri GS Gihundwe i Rusizi asanga nta kipe ihari arayishinga anatangira gukina anigisha abana. Ati “Ni aho gutoza byatangirije, mu biruhuko naratahaga nkiga nasubirayo nanjye nkabigisha”.

Nkuranyabahizi yakiniye UNR n’ikipe y’igihugu
Nkuranyabahizi atangaza ko yasoje amashuri yisumbuye ariko ntiyabona amanota yo kujya muri Kaminuza gusa agira amahirwe yo kuhabwa buruse nk’umukinnyi muri 2006.

Muri 2007-2008 ni bwo yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu aho yitabiriye amarushanwa atandukanye arimo imikino y’akarere ka 5, imikino y’Afurika “All African Games 2011” n’imikino ihuza za Kaminuza.

Nkuranyabahizi atangaza ko mu gihe yakinnye yatwaye imidali itandukanye. Ati “Kuko nakigana mu byiciro byombi, Kumite na Kata iyo nawuburaga hamwe nawuboneraga ahandi”. Ubu afite umukandara w’umukara, Dani ya 3.

Uko yatangiye gutoza

Yatangiye gutoza akiga muri Kaminuza i Huye aho yakinaga anatoza abana. Muri 2013 ubwo uwari umutoza w’ikipe y’igihugu, umurusiya Ruslan Adamov yagendaga, Nkuranyabahizi yasabwe n’ishyirahamwe ry’umukino wa Karate kuba umutoza w’ikipe y’igihugu.

Irushanwa rye rya mbere yajyanye ikipe mu Misiri nyuma muri 2015 ajyana ikipe muri Congo Brazzaville mu mikino y’Afurika “All African Games 2015”.

Nkuranyabahizi watangiye nta byangombwa byemewe by’ubutoza afite “Licence”, muri 2015 nibwo yabonye Licence yo ku rwego rw’Afurika nyuma mu Kwakira 2016 ubwo yajyanaga n’ikipe muri shampiyona y’isi mu mugi wa Linz muri Autriche yakoreye Licence yo ku rwego rw’isi muri Kata (kwiyereka) na Kumite (kurwana).

Icyakorwa kugira ngo umukino wa Karate utere imbere
Nkuranyabahizi usanzwe ari umutoza, umuyobozi wa Tekinike akaba yarakinnye umukino wa Karate hari bimwe asanga bikwiye gukorwa kugira ngo uyu mukino ugere ku rwego rushimishije.
Yagize ati “Icya mbere ni ukumva ko bishoboka, ubu Karate yabaye umukino Olempike kandi ukinwa mu byibiciro byinshi harimo kurwana nk’ikipe nk’umkinnyi ku giti cye , kwiyereka nk’ikipe cyangwa umukinnyi ku giti cye, mu bakobwa n’abahungu ,iyo amahirwe abuze hamwe aboneka ahandi”.

Asaba ko habaho gushyira hamwe nk’inzego zose z’ubuyobozi zishinzwe iterambere ry’imikino nka Minisiteri y’umuco na Siporo “MINISPOC” na Komite Olempike bagaha ikizere abatoza b’Abanyarwanda bagahabwa ubushobozi kugira ngo bashobore kuzamura impano z’abakinnyi bahereye mu bana bato.

Akomeza avuga ko uko abona abakinnyi bahagaze afite ikizere ko mu myaka 3 iri imbere bazajya bajya mu mikino y’Afurika bizeye kwegukana imidali.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE