2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: REG BBC na IPRC-South zegukanye irushanwa ribanziriza shampiyona

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 08:53:46

 
Share on:
 
Yasuwe:19
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe ya REG BBC ifite igikombe cya shampiyona giheruka yongeye kwigaragaza nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona “FERWABA Pre-Season Tournament 2017”.

JPEG - 349.4 kb
Ikipe ya REG BBC nyuma yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ribanziriza shampiyona

Iri rushanwa ryatangiye taliki 17 rigasozwa 26 Ugushyingo 2017, ikipe ya REG BBC yegukanye igikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya IPRC-Kigali amanota 76 kuri 71. Uyu mukino ikipe ya IPRC Kigali yagoye cyane REG BBC kuko agace ka mbere, IPRC Kigali yagatsinze ku manota 20 kuri 16, agace ka kabiri REG BBC yisubiyeho irakegukana ku manota 23 kuri 17, agace ka 3, IPRC Kigali yakegukanye ku manota 22 kuri 13, REG BBC yitwara neza mu gace ka nyuma itsinda amanota 24 kuri 12 biragira yegukanye intsinzi.

Abakinnyi 3 ba IPRC-Kigali ni bo bitwaye neza batsinda amanota menshi barangajwe imbere na Nijimbere watsinze amanota 19, Nyamwasa Bruno watsinze 15 na Ndoli Jean Paul watsinze amanota 14 naho Ngandu Bienvenu wa REG BBC atsinda amanota 13.

Ikipe ya Patriots BBC yari yasezerewe na REG BBC muri ½ yegukanye umwanya wa 3 itsinze APR BBC yo yasezerewe na IPRC Kigali. Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 72 kuri 58 aho kapiteni wa Patriots BBC, Mugabe Aristide yatsinze amanota 21 naho Ruzigande Ally atsinda amanota 19. Gusa mu mikino yo mu itsinda APR BBC yari yatsinze Patriots BBC amanota 76 kuri 69.

Mu bagore, ikipe ya IPRC South ni yo yegukanye iki igikombe ku nshuro ya kabiri itsinze APR BBC amanota 73 kuri 55. Nzaramba Cecile wa IPRC-South yatsinze amanota 23 naho Umugwaneza Charlotte wa APR BBC atsinda amanota 13.

Uyu mwaka, irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 8 mu bagabo yari mu matsinda abiri ari yo Patriots BBC, IPRC-South BBC, UGB BBC na APR BBC mu itsinda A na REG BBC, 30 Plus BBC, IPRC-Kigali BBC na Espoir BBC mu itsinda B. naho mu bagore hitabiriye amakipe 4 ariyo IPRC-South BBC, The Hoops Rwanda BBC, APR BBC n’Ubumwe BBC aho yakinnye hagati yayo.

JPEG - 304.5 kb
IPRC South mu bagore ihabwa igikombe

Irushanwa riheruka mu 2016, Patriots BBC mu bagabo niyo yatwaye iki gikombe itsinze REG BBC ku mukino wa nyuma ku manota 76 kuri 75 naho mu bagore igikombe cyegukanwe na IPRC-South.

Shampiyona y’umukino wa Basketball mu Rwanda ya 2017-2018 biteganyijwe ko izatangira taliki 01 Ukuboza 2017.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE