2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko rukora mu buhinzi rwasobanuriwe gahunda nshya rwashyiriweho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 08:14:29

 
Share on:
 
Yasuwe:73
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rukora mu gice k’inganda nto zo gutunganya umusaruro w’ubuhinzi, mu Ihuriro nyarwanda ry’Urubyiruko rwiyemeje iby’ubuhinzi (RYAF) rwasobanuriwe gahunda nshya rwashyiriweho yo kubona inkunga Leta yashyiriyeho urubyiruko, aho ruhabwa inkunga igera kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda arimo inkunga ya 30%.

JPEG - 222.6 kb
Agaba Girbert asobanurira urubyiruko rwa RYAF amahirwe ari muri gahunda yo kubona inguzanyo yihuse mu rubyiruko rukora ubuhinzi (Foto Samuel M)

Mu biganiro byahuje urwo rubyiruko n’umuyobozi muri gahunda y’igihugu NEP Kora Wigire, Agaba Girbert tariki ya 24 Ugushyingo 2017 hamwe na Niyomutabazi Jeremy, ushinzwe gukurikirana gahunda zo guteza imbere kwihangira imirimo, muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.

Agaba yasobanuriye urwo rubyiruko ko Leta imaze kobona ko gahunda zo kongera umusaruro zawongereye ariko hari ikibazo cy’umusaruro wangirika kandi hari urubyiruko rufite ubushomeri, yashyizeho gahunda yo gufasha urubyiruko rukora mu by’ubuhinzi “Agrobusiness” kubona inkunga igera kuri miliyoni 10 ku muntu umwe cyangwa ku itsinda ry’urubyiruko bidasabye ingwate.

Muri izo miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, urubyiruko ruyahabwa rugomba kuba rufite 10% byayo nk’uruhare rw’uyasaba, 90% akaba arimo 30% y’inkunga itishyurwa, mu rwego rwo kunganira ufite uwo mushinga, mu gihe 50% ari yo nguzanyo ituruka mu kigega cyishingira kikanatera inkunga imishinga y’urubyiruko, abagore n’abafite ubumuga (BDF).

Agaba yongeyeho ati “Ikiza k’iyi nguzanyo iri muri iyi gahunda, ni uko hari igihe bifata cy’amezi atandatu utaratangira kwishyura (Grace period) kugira ngo ushobore kubona umusaruro no kuwutunganya, uko ubonye umusaruro noneho ukagenda wishyura.”

Ikindi ni uko igihe umushinga umuntu yatekereje ujyanye n’iby’ubuhinzi utajyanye n’akarere aherereyemo ashobora kuwimura, akawujyana aho umushinga ufasha abaturage baho ari ho awukorera nta kindi kibazo ku nkunga.

Bamwe muri urwo rubyiruko basobanuye ko batari bazi iyo gahunda ko iriho, biyemeza ko bazayisaba, basaba ikigega BDF koroshya uburyo urubyiruko rubona inguzanyo, uwemerewe kuyibona akayihabwa ku gihe kuko hari aho bikivunanye.

Abandi bagaragaje ko mu gihe umuntu yaba amaze kugura ibikoresho bizamufasha mu mushinga we, BDF igiye kumuha icyo gice cya 50% ishobora kwemera ko ibyo bikoresho bishobora kumubera ingwate bityo agakora umushinga we nta yindi nkomyi.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifite ikigo BDF mu nshingano, Niyomutabazi Jeremy yavuze ko ibyo byifuzo bagiye kubiganiraho, cyane ku bijyanye no kwemera ibikoresho by’umushinga nk’ingwate.

Raporo y’ikigo FinScope yo ku bijyanye no guhanga imirimo mu Rwanda, igaragaza ko imishinga y’ishoramari myinshi ari iy’urubyiruko. 68% by’imishinga yose iri mu Rwanda ba nyirayo bafite imyaka y’amavuko iri hagati ya 16 na 39 kandi irenga 60% byayo ni imishinga yo mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE