2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umuco wacu wahoze uziririza guhohotera abagore n’abakobwa- Makuza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 08:06:58

 
Share on:
 
Yasuwe:25
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Sena, Makuza Beranard atangaza ko kuva na kera umuco nyarwanda wahoze uziririza guhohotera abagore n’abakobwa ubinyujije mu migani no mu bitekerezo binyuranye.

JPEG - 284.6 kb
Makuza Bernard, Perezida wa Sena

Nk’uko yabisobanuye, yagarutse ku mvugo zimwe na zimwe zakoreshwaga n’Abanyarwanda zagaragazaga ko umugore n’umukobwa ari abo kubahwa, ari abo gushyigikira n’ibindi.

Ati “Umugore ni mutima w’urugo, iyo uhohoteye umutima uba usigaje iki?”
Yatanze urugero rw’indi mvuga ishimangira agaciro k’umugore mu muryango nyarwanda, ati “Ukurusha umugore akurusha urugo, umugore ni umubyeyi w’abana, ni umuberarugo n’ibindi nk’ibyo.

Uyu muyobozi yanagarutse ku mvugo y’Abanyarwanda yagaragazaga ko umukobwa ari muzirankoni, akaba nyampinga, ni mukobwajana n’andi mazina yubahisha umukobwa nk’umuntu ukomeye mu muryango.

Ati “Ibyo byose tugomba kubizirikana, tukabigenderaho ntitubisige ngo tubyite ibya kera cyangwa ibyahise, ni ngombwa kubaha umugore n’umukobwa kuko bafite uruhare runini rwo kwagura umuryango no kuwungura.”

Yavuze ko abihaye intego yo guhohotera abagore bagomba kumenya ko umugore ari umuntu atari ikintu, bakamenya ko afite uburenganzira bumurengera imbere y’amategeko.

Perezida wa Sena, Makuza ashima ko hari ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa , aho agaruka ku nzego z’umutekano zigenza ibyaha by’ihohoterwa n’iz’ubutabera zicira imanza abakoze ibyo byaha.

Agaruka kandi ku bushake bwa Politiki butajegajega mu Rwanda mu kurwanya icyo kibazo.

Yasabye abagabo n’abahungu gufatanyiriza hamwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa no gushyigikira iterambere ry’umugore n’umukobwa.

Yongeyeho ko ntawugomba guhishira ihohoterwa aho yarimenye hose ko ahubwo akwiriye gufatanya n’abandi kurirwanya no kurirandura burundu.
Insanganyamatsiko y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa igira iti “Turwanye ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, wirihishira.”

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE