2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abagore bakomeje kwihangira imirimo babikesha amahirwe igihugu kibaha

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-27 07:38:25

 
Share on:
 
Yasuwe:16
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gukangurira abagore gutinyuka bakihangira umurimo, na bo bakagira uruhare mu kwiteza imbere no guteza imbere igihugu, kuko igihugu cyari gitangiye kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Jenoside.

JPEG - 191 kb
Musabyimana Prudencienne, umuboshyi wabigize umwuga

Gahunda ya Guverinoma guhera mu 1994 kugeza ubu ishyira imbere iterambere ry’umugore mu Rwanda n’ikerekezo 2020 na 2050 yatangiye gutegurwa no kunozwa, igaruka kuri iri hame na gahunda y’imbaturabukungu EDPRS 1, iya 2 n’iya 3 yatangiye gutegurwa, igaruka kuri iryo hame ry’iterambere ry’Umunyarwandakazi.

Abagore bagiye bafashwa gutinyuka bakihangira imirimo ariko byahereye ku gufasha abagore guhindura imyumvire bagatinyuka na bo bakumva ko bashoboye.

Musabyimana Prudencienne, umuboshyi n’umuhanzi w’udushya mu birebana n’imitako itegurwa mu byumba by’uruganiriro ndetse akadoda amasakoshi, ni rwiyemezamirimo ukomoka mu murenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo uvuga ko ubu buboshyi bufite aho bumukura naho bumwerekeza mu iterambere.

Musabyimana avuga ko igitekerezo cyo kuboha cyamujemo ashaka guhangana n’imibereho. Agira ati “Nasanze muri iki gihe mu buzima busanzwe igihe umuntu arangije kwiga kubona akazi biba bitoroshye. Ni bwo nagize igitekerezo cyo kwihangira umurimo wabasha kumfasha kuko naje kubona gushaka akazi bitanyorohera”.

Ubusanzwe Musabyimana ngo akunda ibintu by’ububoshyi aboha za napero akoresheje koroshi. Mu iterambere avuga ko anoza akazi ngo byatumye umwe mu mushinga wafashaga abana b’imfubyi umuha akazi. Ibi byatumye arushaho gukomeza kwiyungura ubumenyi mu birebana n’imyuga, yiga imashini zidoda imipira y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ndetse rimwe na rimwe akabona isoko ku bigo bimwe na bimwe cyangwa ku babyeyi babishaka.

Akomeza avuga ko uretse ibi, agenda akora udushya ku buryo akora amwe mu masakoshi yakundaga kuboneka aturutse mu bihugu bya Kenya na Uganda. Avuga ko ariko atabakopeye ahubwo ko akora ibyiza kubarusha. Akomeza avuga ko hari icyo ububoshyi bumaze kumugezaho. Ati “Icyo bimaze kungezaho ni uko mbasha kwishyurira abana amashuri, mfite abana babiri barangije amashuri yisumbuye”.
Uretse ibi, ngo mu kwezi hari ubwo akunze kutajya munsi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150 ndetse rimwe na rimwe akayarenza.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE