2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nzaramba yiteje imbere abikesha umurimo wo koza imodoka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 07:42:25

 
Share on:
 
Yasuwe:154
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umurimo wo koza imodoka bamwe bafata nk’umwuga usuzuguritse, Nzaramba Vianney ukorera uyu murimo ku kinamba giherereye mu karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kicukiro si ko we abibona, aho avuga ko iterambere agezeho ari ryo awukesha.

JPEG - 306.1 kb
Aha Nzaramba Vianney yarimo koza imodoka (Foto Ngutegure S.)

Nzaramba Vianney avuga ko umurimo wo koza imodoka awukunda cyane, aho yagize ati “Naho wambwira kuwureka ngo ntware imodoka kuko mfite uruhushya rwo gutwara sinabyemera, kuko amafaranga nkura mu koza imodoka ntayahembwa.”

Yakomeje avuga ko amaze kuva mu cyaro ubwo yakoraga umwuga w’ubuhinzi aho agereye i Kigali atangiye koza imodoka ubu arimo kubaka inzu, afite konti muri banki mu gihe mbere nta yo yagiraga, akaba abasha gutunga umuryango no kurihira umuryango we ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.

Nzaramba yongeyeho ko byamufashije kujya muri koperative yitwa “Abanyamurava” bahuriyemo ari 12 boza imodoka, aho uyirimo adashobora kugira ikibazo cy’Amafaranga bagurizanya ndetse babitsa muri Sacco, ngo niyo hari ugize ibyago iyo koperative hari icyo bamufasha nk’abagize.

Agira inama n’abandi bakora ako kazi ko byaba byiza bakoze bafite koperative imwe bahuriyeho bose nkuko n’abandi bantu bakora bimwe bazikora aha ngo agasanga byagira ingufu bikazageza aho babona n’ibikoresho bijyanye n’igihe bakaba bareka gukoresha uburyo bwa gakondo bakagera ku koza bukoresheje ikoranabuhanga.

Uwimana Fidele, umuyobozi ushinzwe imicungire y’icyo kinamba, yatangaje ko umurimo wo koza imodoka ari umurimo mwiza kuko utunze nyirawo, akurikije abogereza muri icyo Kinamba uburyo bimaze kubateza imbere aho batangira ubona batabizi mu gihe gito ukabona barakora neza bikabageza ku iterambere.

Yakomeje avuga ko hari abantu cyane cyane urubyiruko bagomba kugira icyo babona hari icyo bakoze bagerageza bagakora imirimo itandukanye kuko nk’uyu ntacyo utwaye.

Mukankubana Jacqueline ushinzwe amakoperative mu Karere ka Kicukiro avuga ko amakoperative ari yo yakwishyiriraho ihuriro kuko iyo amakoperative akora bimwe iyo ageze kuri atatu ashobora kwishyira hamwe, bo bakabegera bakabafasha kubona amakuru ku bijyanye no kumenya amakuru y’imikorere y’amakoperative ndetse nuko hakorwa sitati ndetse bakabahugura bakabaha n’inama zitandukanye haba hanabonetse n’ubundi bushobozi bitewe n’abagize iyo koperative barabuhabwa.

NGUTEGURE MARIE SPECIOSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE