2017-12-13 06:59:31 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gusangira ibitekerezo bizatanga umusaruro- Dr. Musafiri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 07:34:35

 
Share on:
 
Yasuwe:139
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba yatangaje ko abateraniye mu nama mpuzamahanga yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima n’abakora mu buvuzi (WHSS: World Healthcare Student Symposium) kubufatanye na kaminuza y’u Rwanda bazashobora kungurana ibitekerezo bigatanga umusaruro mu rwego rw’ubuzima.

JPEG - 372.2 kb
Minisitiri w’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba (uwa kane uturutse iburyo), umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda wungirije Prof. Phillip Coton (uwa kabiri uturutse iburyo) n’abandi bayobozi (Foto Nkundiye E. B)

Iyo nama iba kuva 23 kugeza 27 Ugushyingo 2017 i Kigali ibaye ku nshuro yayo ya 7 yahuje amashirahamwe y’ubuvuzi, kaminuza zigisha ubuvuzi, abayobozi n’abanyeshuri baturutse hirya no hino ku isi.

Minisitiri w’Uburezi Dr. Papias Musafiri Malimba wafunguye iyi nama ku mugaragaro yashimiye abitabiriye iyo inama, abanyeshuri bagize uyu muryango w’ubuvuzi no kuba abanyeshuri b’u Rwanda ari bo batsindiye kuyobora iyi nama ku nshuro yayo ya 7.

Yakomeje avuga ko ari umwanya wo gusangira ibitekerezo ku bibazo biri mu buzima kandi ko bazungukira byinshi muri iyi nama.

Yashimiye Madamu Jeannette Kagame imbaraga yashyize mu kuzamura uburezi ku mwana w’umukobwa kugeza ubu bikaba byaratanze umusaruro wo hejuru, asaba abitabiriye iyi nama ko bazashyira mu bikorwa ibyo bazayikuramo.

Prof. Philip Cotton, umuyobozi wa kaminuza y’u Rwanda wungirije akaba ari na we muyozi w’icyubahiro muri uyu muryango w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuzima n’ababikoramo, yavuze ko bazungukira byinshi muri iyi nama, ko hazakemukira bimwe mu bibazo by’ubuvuzi, abanyeshuri bazasangira ibitekerezo bibafashe kongera ubumenyi mu mwuga w’ubuvuzi na farumasi.

Yakomeje avuga ko kugeza ubu kaminiza y’u Rwanda iri ku mwanya wa kabiri mu bushakashatsi muri Afurika y’Uburasirazuba. Ku kibazo k’ibikorwa remezo kikigaragara mubuvuzi na farumasi k’ibikorwaremezo bike nk’inganda, abanyeshuri bavuga ko bikiri imbogamizi.

Phn Kabogo Janvier, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga w’abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuvuzi yavuze ko barimo kongera ubufatanye na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu babereka ibyo bagezeho na bo babigireho, no kureba ku z’iterambere rirambye ku ruhare rw’abanyeshuri bibumbiye muri uyu muryango bagaragaza uruhare rwabo, kwibanda ku bibazo biri mu buzima nk’indwara zitandura n’izandura cyane cyane agakoko gatera Sida, diyabeti na kanseri.

Ku kibazo cy’abaganga bakiri bake yavuze ko bitoroshye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi haba mu bushobozi bw’amafaranga n’ubushobozi bw’ababyiga (mu bwenge), avuga ko kitagombye kuba ikibazo ko kugeza ubu Leta yashyize imbaraga mu gutanga sirivisi zihuta mu buzima aho hasigaye hakoreshwa ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amaraso ku ndembe byihuse hakoreshejwe drone no kwakira neza abagana amavuriro.

Marie Claire Wangari waturutse muri Kenya, yavuze ko azungukira byinshi muri iyi nama mpuzamahanga aho azasangira na bagenzi be ibitekerezo n’ubunararibonye mu masomo ye n’igihe azaba ageze mu mwuga.

Akomeza ashimira bagenzi be bateguye iyi nama ko yaje ikenewe cyane cyane ko na bo bafite ubumenyi n’ubunararibonye bazasangiza bagenzi babo.

NKUNDIYE ERIC BERTRAND

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE