2017-12-13 09:46:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Urubyiruko rukora mu buhinzi rwasabwe gushaka ibisubizo by’ibibazo by’aho batuye

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 07:30:28

 
Share on:
 
Yasuwe:215
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko rwafashe iya mbere mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi kwita ku gushaka ibisubizo ku bibazo biri mu gace batuyemo, mu buryo bwo kubona isoko no kunganira Leta guhangana n’ibibazo bikiri mu nzira y’iterambere.

JPEG - 164.3 kb
Minisitiri w’Urubyiruko Mbabazi Rosemary agira inama urubyiruko rufite inganda nto uko rwakomeza gutera imbere (Foto Samuel M.)

Yabitangarije i Kigali, ejo hashize tariki ya 23 Ugushyingo 2017, ubwo yafunguraga ku mugaragaro ibiganiro nyunguranabitekerezo by’iminsi ibiri byahurije hamwe urubyiruko rugize ihuriro ry’ubuhinzi (RYAF), ruturutse mu turere twose tw’ibihugu, rufite inganda nto zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urwo rubyiruko ko mu byo bagomba kwitaho kugira ngo babone inyungu nyinshi n’ababagurira ibicuruzwa ari ukureba uko buri umwe yakora ariko ashingiye ku gukemura ibibazo bikiri aho atuye.

Ati “Ugomba kwibaza niba uwo mushinga wawe wawukoze kuko wumva ari cyo kibazo kiri aho utuye cyangwa ni uko kanaka, umuturanyi wawe cyangwa inshuti mwiganye yabikoze? Iyo ubikoze udafite umuhamagaro, utumva ko hari ikibazo cyo gukemura muri sosiyete iyo ibibazo bije ushobora no kubivamo.

Ariko iyo waje wiyemeje uvuga uti hari ikibazo nje gukemura; ukavuga uti hari imirire mibi iri mu bana, nk’uwize iby’ubuhinzi ugafata ibiribwa ugakuramo umusaruro hanyuma ukaza ukemura icyo kibazo ntuzabura aho ukura ubushobozi.”

Minisitiri Mbabazi yashimiye urwo rubyiruko ko imishinga rwahisemo gukora nayo igerageza kuzana udushya mu kwita ku bibazo bikiri mu muryango nyarwanda; akomeza kubasaba gushishikariza urundi rubyiruko kumva ko urwego rw’ubuhinzi rufite amahirwe menshi atandukanye yo gushoramo imari kandi isoko rihari guhera mu banyarwanda ubwabo no mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

Ndayambaje Wellars urimo kubaka uruganda ruto rukora impapuro zo kwandikaho n’izo gupfunyikamo ibintu zikozwe mu birere by’insina, yabwiye Imvaho Nshya ko namara kubona ibikoresho yatumije hanze ateganya gukoresha abantu 105 kandi bikazamura n’ubuhinzi bw’insina.

Mukagahima Marie Ange we yavuze ko ajya kwiyemeza gutunganya ifu y’inzuzi z’imyungu yabanje kureba uburyo mu karere ka Muhanga aho atuye hakiri abana bafite ikibazo k’imirire mibi kandi hakiri n’abakobwa n’abagore bakeneye akazi kugira ngo batagwa mu bishuko kubera ubukene.

Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi, FAO, Dr. Otto Vianney Muhinda, yabwiye itangazamakuru ko urubyiruko barufitiye uburyo butandukanye bwo kurutera inkunga mu mishinga y’ubuhinzi, aho bahabwa imfashanyo yo kwiyubaka mu buryo bw’igishoro.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE