2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kuva muri Gashyantare moto 1 768 zakoze impanuka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-24 06:48:05

 
Share on:
 
Yasuwe:264
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwagiranye ibiganiro n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu rwego rwo kurebera hamwe uko hakwirindwa impanuka zihitana ubuzima bw’Abanyarwanda. Polisi ikaba yaragaragaje ko kuva muri Gashyantare 2017 moto zimaze gukora impanuka ari 1 768, hakaba haraguyemo abantu 132.

JPEG - 378.6 kb
DIGP Dan Munyuza asaba abamotari kwirinda impanuka (Foto; Niyonsenga S)

Ibi biganiro byabaye ejo hashize ku wa 23 Ugushyingo 2017, mu mpanuro abamotari bahawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Dan Munyuza, yasabye abamotari gusobanukirwa neza ububi bw’impanuka kuko zibateza urupfu ndetse zikanabateza igihombo.

Nk’uko byemejwe na DIGP Dan Munyuza, kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2017, mu Rwanda hose hamaze kubarurwa impanuka za moto 1768, muri izo mpanuka haguyemo abantu 132 na ho abandi 251 bazikurizamo ubumuga budakira.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko muri Kigali habarurwa moto z’abamotari zirenga 20 000, ikavuga kandi ko muri uyu mwaka imaze gufata moto 5 000 zizira amakosa, muri zo 1 012 zabuze ba nyirazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kabanda Emmanuel, yasabye abamotari kurushaho gukorana n’inzego kandi bakajya babanza gukemura ibibazo byose bafite mbere yo kujya gutwara abagenzi mu muhanda kuko bibateza impanuka bakahasiga ubuzima cyangwa bikabateza igihombo igihe moto zabo zifashwe.

CIP Kabanda Emmanuel yagize ati “Ingamba zo zirakomeza gufatwa kugira ngo impanuka zirangire kuko ntibishobora kwihanganirwa ko abantu bakomeza kuburira ubuzima mu mpanuka. Igihugu gifite inzego zitandukanye ku buryo nta muntu ushobora kukirenganiramo, niba umumotari afite ibyangombwa bituzuye tumusaba kubanza kubishaka mbere yo kujya gutwara abagenzi.”

Akomeza agira ati “Twasaba abashinga amategeko bacu gukaza ibihano cyane cyane uburyo bwo kwambura uruhushya rwo gutwara umuntu wagaragaweho no kugira imyitwarire ishobora gutuma abantu babura ubuzima bwabo, kuko nta bwo dushobora kwemera ko umuntu yangiza ubuzima bw’abantu hanyuma agakomeza gutwara ikinyabiziga.”

Bamwe mu bamotari bagaragaje ibibazo bahura na byo bishobora kuba intandaro y’impanuka birimo kutagira parikingi za moto, gufatwa n’inkeragutabara zitanambaye imyenda yabugenewe zinabarenganya n’ibindi.

Uwitwa Byiringiro Emmanuel yagize ati “Twashimiye abayobozi ko badukoranyirije hamwe ndetse bakatwereka uburyo imikorere n’imyitwarire tugira mu muhanda ko atari myiza kuko iteza impanuka, ikintu tugiye gukora ni ukwikosora. Impanuka ziterwa n’ibintu byinshi bitandukanye, hari izishobora guterwa n’ibiyobyabwenge kuri bamwe muri twe baba babikoresha, hari izishobora guterwa n’umuvuduko mwinshi, hakaba n’indi mpanuka ishobora gutezwa n’umumotari udasobanukiwe neza amategeko y’umuhanda.”

Ntigurirwa Amani (Umumotari) yagize ati “Usanga umumotari atwaye moto ariko yatekerezaga ko moto nifatwa bari buyitware igafungwa ukwezi kandi abazwa uburenganzira bwo gukora (Authorization) nyamara yarayishyuye bigatuma akora nabi. Nkanjye ubu mfite inyemezabwishyu z’ibihumbi 60 ariko umupolisi amfashe nta bwo namwereka inyemezabwishyu kuko we aba ashaka ikemezo kinyemerera gutwara moto.”

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE